Wednesday, June 4, 2014

Fly over itsinda rishya mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda

‘Fly Over’ n’ itsinda rishya muri muzika nyarwanda mu njyana ya Afrobeat rigizwe n’abasore bagera kuri batatu, ngo imwe muri gahunda bazanye itandukanye n’izabandi bahanzi, ni ukurushaho gukora indirimbo zifasha abantu mu buzima busanzwe aho kwibanda ku rukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa.

Iryo tsinda rigizwe na, Hall Jorham,The Mirror na Mitien, bamaze gukora indirimbo zigera muri enye (4), gusa imwe muri izo ndirimbo bayikoranye n’umuraperi Bulldogg.
Mu kiganiro na UMUSEKE, The Mirror umwe mu bagize iryo tsinda, yatangaje ko ubutumwa bwabo bwibanda cyane ku buzima abantu bahura nabwo bwa buri munsi aho kwibanda k’urukundo hagati y’umusore n’inkumi.

Yagize ati “Mu Rwanda hamaze kuvuka abahanzi benshi, ariko benshi muri abo usanga ubutumwa bwabo kenshi bwibanda k’urukundo hagati y’abantu babiri. Ntabwo tuvuga ko tutazaririmba ku rukundo, tuzaruririmba rwo gutuma abantu barushaho gukundana ariko bitari hagati y’umusore n’inkumi”.

Muri izo ndirimbo zose uko ari 4 nta n’imwe ifite amashusho, bityo ngo byaba biterwa no kuba nta mujyanama bafite ariko biri mu mishinga ya hafi bagomba gukora. Fly Over iri tsinda ribarizwa ku Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Bruce Melodie arabeshyuza amakuru avuga ko yakoze itsinda na Amag The Black

Nyuma y’ iminsi itari mike hari amakuru avuga ko Bruce Melody yaba yariyunze n’ umuhanzi Amag The Black bakaba basigaye ari itsinda ariko ritaratangazwa izina, kuri ubu babihakanye bavuga ko buri wese aririmba ku giti cye kandi ko batanabiteganya.
Mu kiganiro imirasire.com yagiranye n’ aba bahanzi, umuhanzi Bruce Melody yagize ati : ’’ Amag The Black ni umuhanzi tumaranye igihe akaba ari inshuti yange cyane ndetse n’ iyo ari muri studio akenera ibitekerezo byanjye nkagenda nkamufasha ni yo mpamvu indirimbo ze nyinshi numvikanamo na we akumvikana mu zanjye, ibyo kuba twarahindutse groupe rero nk’ uko Dream Boyz bakora cyangwa Urban Boyz byo ntibirimo kuko buri wese muri twe aririmba ku giti cye.’’

Twababwira ko amakuru yari yatangajwe n’ibinyamakuru yavugaga ko aba basore bagiye gukora itsinda bazitirira amazina yabo biswe n’ababyeyi ari yo “Itahiwacu & Hakizimana”. Ariko ngo ntibagiye guhagarika kuririmba buri umwe ku giti cye nk’ uko basanzwe bakora muzika yabo; aba basore bakaba baje kubitera utwatsi nyamara ibyo binyamakuru bivuga ko ari bo bari babyitangarije.

Aba bahanzi ubusanzwe ni bo bahanzi bamaze gukorana indirimbo nyinshi, kuko usanga indirimbo za Amag The Black hafi ya zose zumvikanamo ijwi rya Bruce Melodie,ariko Bruce Melody we avuga ko iby’ iryo tsinda ntabyo azi.
Kugeza ubu aba basore bosew bakaba bari kubarizwa mu bahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Gumaguma super star kunshuro yaryo ya kane ndetse bakaba bari no kugenda bigaragaza mu muziki ku buryo butandukanye.

source:Imirasire

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS