Thursday, August 27, 2015

Osama Bin Laden ntiyigeze yicwa, aracyariho kandi abayeho neza ndetse ahembwa amafaranga atubutse n’urwego rw’ubutasi bw’Amerika.

Osama Ben Laden wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida bikaba byaratangajwe ko yishwe mu 2011, ngo yaba akiriho kandi afite ubuzima bumeze neza mu birwa bya Bahamas nk’uko byemezwa na Edward Snowden wahoze ukorera urwego rushinzwe umutekano w’igihugu (NSA) akaba yaramenyekanye cyane mu kumena amabanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Edward Snowden kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Burusiya cyamuhaye ubuhungiro nyuma yo guhunga akava mu gihugu cye kubera gushyira ku karubanda amabanga y’uburyo iki gihugu cyabonaga amakuru, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Moscow Tribune cyo mu Burusiya yakibwiye ko Osama Ben Laden ariho kandi ameze neza.

Edward Snowden
edward-snowden-whistblower-affair-ciaBin Lade ngo aracyariho kandi afite ubuzima bumeze neza mu birwa bya Bahamas nk’uko byemezwa na Edward Snowden

Nk’uko abivuga, ngo Osama ntakiriho gusa, ahubwo ngo anabayeho ubuzima buhenze bwa gikire muri Bahamas kandi ahembwa neza n’urwego rw’ubutasi rwa Amerika, CIA.
“Mfite inyandiko zerekana ko Ben Laden agiterwa inkunga na CIA”, uwo ni Snowden wakomeje agira ati: “Yakira buri gihe arenga 100,000$ buri kwezi, yoherezwa binyujijwe mu miryango n’ibigo akoherezwa kuri konti ye muri Banki ya Nassau. Ntago nzi aho ari ubungubu, ariko mu 2013, yabaga mu buzima butuje muri villa ye n’abagore batanu n’abana be bagera mu 10.”
Snowden yakomeje avuga ko CIA yateguye ikinamico ry’urupfu rw’uwari umuyobozi wa Al-Qaida mu gihe yari arimo aroherezwa n’umuryango we ahantu hatazwi muri Bahamas.
“Osama Ben Laden yabaye umwe mu bakozi bakoreye cyane CIA igihe kirekire”, ni ubuhe butumwa bari koherereza abandi bakozi babo iyo bareka Seal ikamwica? Bateguye ikinamico y’urupfu rwe bafatanyije n’inzego z’ubutasi za Pakistani” uwo ni Snowden wongeyeho ko kubura byamworoheye kuko Isi yose izi ko yapfuye kandi nta muntu ukimuhiga. Ngo akuyeho ubwanwa na rya koti rya gisirikare atajyaga akuramo ntago wamumenya.


Osama bin LadenOsama bin Laden
Snowden ahamya neza ko inyandiko afite zigaragaza ko Ben Laden ariho kandi abayeho neza kandi ateganya kubivugaho mu gitabo azashyira hanze mu kwezi twenda kwinjiramo kwa cyenda (Nzeri) 2015.
Tubibutse ko Edward Snowden yahawe akazi na NSA mu 2013 nyuma yo gukorera Dell na CIA, maze muri uwo mwaka mu kwezi kwa gatandatu ahita ashyira mu itangazamakuru hirya no hino ku Isi inyandiko z’ibanga nyinshi zagaragazaga uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha mu butasi.
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushinjije ubugambanyi, ahungira muri Hong Kong, kubera igitutu cyazo yimwa ubuhungiro muri iki gihugu aza kubuhabwa n’u Burusiya nabwo bigoranye kuko u Burusiya bwabumuhaye amaze igihe yaraheze ku kibuga cy’indege agomba gushaka igihugu kimuha ubuhungiro, maze Amerika iza gukeka perezida wa Bolivia, Evo Morales, wari waje mu Burusiya mu nama y’ibihugu bicukura peteroli ariko akaba yari yabanje gutanga ikiganiro kuri televiziyo abazwa niba Edward Snowden amusabye ubuhungiro yabumuha asubiza ko nta cyamubuza.


Ibi byaje gutuma ubwo yari asubiye mu gihugu cye Amerika ikeka ko amutwaye, ihatira ibihugu by’u Burayi gufunga ikirere cyabyo indege ya perezida Morales ikamanuka, iza kugwa ku kibuga cyo muri Autrichia ngo barebe ko Snowden arimo bamute muri yombi baramubura birakaza u Burusiya kubera agasuzuguro bakoreye perezida w’igihugu cy’inshuti buhita bufata icyemezo cyo guha Snowden ubuhungiro.

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS