Gisa Kinganzo |
Ubwo Gisa
yaganiraga n’ umwe mubanyamakuru ba Bimenye Neza kugirango agire icyo
avuga mu gihe uyu mwaka wa 2013 uri kugana ahahera, hamwe no gutangira umwaka munshya
wa 2014, Bimenye Neza ikomeje kugenda yengera umuhanzi umwe k’ uwundi kugirango
abakunzi babo bamenye uko abahanzi babo byabagendekeye kandi nibyo bateganya
muri 2014.
“uyu mwaka unsigiye ubuhuze bwange ubwange n’
abanyarwanda muri rusange, hari byishi nakoze uyu mwaka, ntacyo nshinja Imana,
ntacyo nishinja ubwanjye cyangwa ngo nshinje Abafana banjye” ayo ni amagambo ya
Gisa ubwo yavugaga icyo uyu mwaka umusigiye.
Muri uyu mwaka Gisa yarakoze bigaragara, yakoze
indirimbo nyinshi arikumwe n’ abahandi bahanzi: ikosora, gisa ft Jay Polly; Ryohereza, Gisa ft Bruce Melodie;
cyaramamye, Gisa ft Bably; turerere u Rwanda bafatanyije na Fireman nizindi
nyinshi tutibagiwe Uruhinja ya Ama-G. hanyu agira n’ izo yakoze ku igiti
cye: Inkombe, Rumbiya, tebuka, waranyemeje
hamwe n’ izindi zitandukanye kandi izidafite amashusho ni nyeya,
Gisa: “ndashaka ko uy’ umwaka birangirana byo,
mubyukuri indirimbo nakunze cyane ni Rumbiya kandi n’ abanyarwanda batari bavye
barayikunze”.
Akomeza agir’ ati: “usibye ikibazo cya Touch Record ntakindi kibazo
cyamugabanyije muri uy’ umwaka”.
N’ubwo tuvuye muri Noheri, umunsi wakurikiyeho w’
impano Gisa yararikumwe n’ umukunzi atashatse gutangaza.
Mubyo Gisa Kinganzo ateganya gukora umwaka utaha harimo
gukora Ihuriro ry’ abahanzi izitwa ‘Inganzo’ (Label), iyo label izaba irimo
abahanzi batandukanye kandi baturuka mu ma Studio atandukanye ariko uwo muhanzi
akaba ari umuhanzi ushoboye, arashaka kuzajya muri Guma Guma, gukora indirimbo
nyinshi.
“Ndacyari muto, ndacyakeneye gutegura ejo hazaza,
gukundwa no gukunda bibaho ndacyategura imishinga yanjye, haracyariho igihe cyo
gutegura ubukwe” uwo ni Gisa.
Natwe tumwifurije ishya n’ Ihirwe n’ umwaka munshya
muhire w’ 2014.
0 comments:
Post a Comment