Umukino ikipe y’igihugu yagombaga gukina na Botswana ku wa gatatu tariki ya 14/5 ntago ukibaye, nyumayaho iki gihugu gitangaje ko kitakije mu Rwanda.
Botswana yari yumvikanye n’Amavubi kuzaca mu Rwanda mbere yo kujya mu Burundi mu mukino w’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afrika kizabera muri Marooc umwaka utaha.
Iyi kipe ariko, yaje guhakanira u Rwanda ku munota wanyuma aho bavuze ko bazava iwabo bahita bajya i Bujumbura bityo ko umukino wo mu cyumweru gitaha utakibaye.
Iki gihugu kikaba cyiyongereye kuri Cameroon, na yo yagombaga guca mu Rwanda gukina umukino n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mbere yo kujya gukina umukino ifitanye n n’Intamba ku rugamba na zo zitarengeje iyi myaka. Iyi kipe ariko na yo yaje gusubira ku cyemezo yari yafashe, ni ko kuvuga ko umukino utakibaye.
Aganira na Rauhagoyacu, umutoza w’ikipe y’igihugu Cassa Mbungo Andre, yavuze ko byamubabaje kuko uyu mukino wari bumufashe kumenya uko ikipe ihagaze mbere yo kujya gukina na Libye.
“Birumvikana ntago twabyishimiye. Umukino na Botswana wari budufashe kumenya uko abakinnyi bahagarara mu kibuga ndetse no kumenya uko ikipe izakina cyane ko ntamwanya munini twabonye”.
Ikipe y’u Rwanda igomba kwerekeza mu gihugu cya Tuniziya ku wa kane tariki ya 15/5/2014, gukina umukino ubanza na Libye, umukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi.
Iyi kipe ikaba ikomeje gukorera imyitozo kuri stade Amahoro, ahakinategerejwe abakinnyi bazava hanze y’u Rwanda.
Source: ruhagoyacu
0 comments:
Post a Comment