Thursday, December 19, 2013

Intabwe 13 zo Gusomana Neza (Igice cya Mbere)



Ku muntu utarasomana ho na rimwe yumva gusomana bigoye. Ariko kandi ni byo. Gusoma umugore, umukobwa cyangwa umuhungu bwa mbere ntibyoroshe. Kubibona mu mashusho biroroshye ariko kubishyira mu bikorwa ni ikindi kibazo. Iyi nkuru irakugezaho uburyo wakwitwara mu buryo bwo gusomana.

 


1. Ntabwo ugomba gusoma umukunzi wawe gusa ari uko mugiye guhuza igitsina. Gusomana bigomba gukorwa buri gihe nk'ikimenyetso cy'urukundo mufitanye.

2. Kugira ngo utigora mu gusomana, wikwishyiramo ibitekerezo byinshi byo gusomana nka kanaka wabonye cyangwa wumvise. Soma umukunzi wawe mu buryo busanzwe kandi bworoshye umwereka ko umukunze.

3. Mbere y'uko usoma umukunzi wawe cyangwa undi muntu ugomba kumenya niba abishaka. Ushobora kubimusaba cyangwa ukareba ibimenyetso byerekana ko agushaka nko kuba arimo kukwegera cyane cyangwa akumwenyurira k'uburyo ubona ko agukunze.

4. Ntugatamira umunwa wose w'umukunzi wawe. Abagore ntibakunda umuntu ubasoma ku buryo iminwa itoha cyane.

5. Ntugakomeze iminwa yawe. Jya ureka iminwa yorohe. Ntugafunge iminwa yawe. Ugusoma agomba kumva iminwa yawe yoroshye, yirekuye kandi ishimishije, imutegereje.

6. Abagore benshi bakunze gusomwa banakorwa mu misatsi. Ntukibagirwe gukora mu misatsi y'umugore wawe cyangwa undi mukunzi.


0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS