Umuraperi
Dr. Dre, nyuma yo kugurisha ibyuma byifashishwa mu kumva umuziki (headphones)
n’uruganda rwa Apple akayabo k’amadorali biratuma aba ariwe muraperi wa mbere
ugira amafaranga menshi kurusha abandi ku isi.
TMZ yatangaje ko izi headphones zisanzwe zizwi ku izina rya Beats
Electronics hamwe n’uburenganzira bwo kuzikora, byishyuwe amafaranga agera kuri
miliyari 3 z’amadorali ya Amerika.
Dr. Dre yari yafatanyije na Jimmy lovine mu kurema izi Beats mu
mwaka wa 2008. Ibi bivuze ko buri wese afite uruhare kuri aka kayabo
k’amafaranga.
The The Guardian mu nkuru yatangaje kuwa 9 Gicurasi, yavuze ko muri
aya mafaranga Dr. Dree ubwe azatwara amafaranga agera kuri miliyoni 800
z’amadorali ya Amerika. Aya mafaranga niyiyongera kuyo yari atunze, biratuma
Dr. Dre aba ariwe muraperi wa mbere ufite umutungo ugera kuri miliyari
y’amadorali.
Dre yari asanzwe ari uwa kabiri mu baraperi bafite amafaranga
menshi kurusha abandi ku isi n’umutungo uhwanye na miliyoni 550 z’amadorali mu
gihe Diddy ariwe wazaga imbere n’akayabo ka miliyoni 700 z’amadorali, uyu
amafaranga afite ari kwiyongera kubera televiziyo ye bwite yitwa Revolt TV
itambutsa ibijyanye n’umuziki.
Dr Dre w’imyaka 49 y’amavuko ni umuraperi akaba na producer.
Amazina ye nyakuri ni Andre Young. N’ubwo yitwa Dr. ni iryo yihaye nta mashuri
yize ngo ahabwe iyo mpamyabumenyi.
Mu bihugu byateye imbere mu muziki nka Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, abahanzi baba bafite ibindi bintu bibinjiriza ndetse rimwe na rimwe
bikabinjiriza kurusha umuziki.
Mu rutonde ruheruka rwa Forbes ku baraperi bakize kurusha abandi
ku isi, batanu ba mbere bose bagiye bagaragaraho ko bafite indi mitungo
ibinjiriza.
Jay Z, umugabo wa Beyonce, uza ku mwanya wa 3 na miliyoni 520,
awicayeho kubera Roc Nation Sports, ikigo gishya cya siporo cye bwite
kibarizwamo abakinnyi bakomeye muri Baseball nka Robinson Cano n’abandi.
Umuraperi 50 Cent ni uwa 5 kubera ya gurishije ikompanyi ye yitwa
Vitaminwater mu mwaka wa 2007, bikamuhesha amahirwe yo kuza kuri uru rutonde na
miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika.
0 comments:
Post a Comment