Umuziki nyafurika ni kimwe mu bimaze kugaragara
mu myaka 3 ishize, abahanzi nyafurika bakaba baragiye bamenyekana ku rwego
mpuzamahanga, rimwe na rimwe bitewe no kumenyekanisha indirimbo zabo, amajwi
yabo ndetse no kungukiramo amafaranga. Muri urwo rutonde rw’abahanzi 10 bakize
kurusha abandi, ubwiganze bwabo akaba ari abo mu bihugu bikoresha ururimi
rw’icyongereza nka Nigeria, harimo kandi ubarizwa muri Senegal ndetse abandi
bagaragazwa bakaba ari abagiye bakurira mu bihugu bya Leta zunze ubumwe za
Amerika.
Mu nkuru yatangajwe na Magazine Forbes Africa ku
italiki ya 25 Nzeri 2013, yerekana urutonde rw’abahanzi 10 bo ku mugabane wa
Afurika bakize kurusha abandi, umuhanzi Akon niwe waje abimburira abo bahanzi
bose. Akon ni umuhanzi ufite inkomoko mu gihugu cya Senegali no muri
Amerika, yashinze ikitwa Konvict Musique iyo ikaba ari inzu itunganya umuziki,
ndetse anafungura imwe mu nzu nini zo gukoreramo umuziki, aho abahanzi bamwe
bakomeye b’Abanyafurika nka « P-Square na Wizkid » banyura bazitabaza. Ibyo byose
yagezeho ni bimwe mu bishingirwaho bigatuma afata umwanya wa mbere kuri urwo
rutonde.
Don Jazzy |
P- Square yo yashyizwe ku mwanya wa 3, ku
mpamvu z’uko ifatwa nk’itsinda rikomeye cyane muri Afurika, ndetse rinatoranywa
na Forbes Magazine Africa, nk’itsinda rikoresha ibitaramo bihenze. Uretse
ibivuzwe hejuru, P Square yanabashije gutumirwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika
batari munsi ya batanu, bikiyongera naho yagiye ku isi ahantu hatandukanye. D’
Banj ku mwanya wa kane, akaba umuyobozi mukuru wa « DB Records » izwiho
gutunganya umuziki, uyu muhanzi na we akomoka mu gihugu cya Nigeria akaba
azwiho gukora ubucuruzi butandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Wizkid, umuhanzi ukiri muto nawe wo muri Nigeria
ufite zimwe mu nzu zitunganya umuziki ndetse amakuru amuvugwaho n’uko akorana
na bamwe mu bahanzi b’ibihangange bo muri Amerika harimo na Chris Brown. Uyu
muhanzi ni na we wemewe cyane uhagarariye ibinyobwa bya « Pepsi » muri Afurika,
akanahagararira MTN muri Afurika.
2face Idibia |
Anselmo Ralph yashyizwe ku mwanya wa 7, uyu we
akaba ari umuririmbyi wo muri Angola. Niwe uhagarariye uruganda rwa Coca-Cola
na Marike(Marque) ya Samsung. Ibyo byose bimutera gufatwa nk’igikomangoma mu
gihugu cya Angola.
Source by RBA
0 comments:
Post a Comment