Tuesday, March 11, 2014

Burundi: Rally Jo arahumuriza abarokotse imvura yashenye amazu



Umuririmbyi Rally Jo ari kumwe n’abandi baririmbyi batari bake baba mu Kamenge bagiye hamwe bikora munganzo baririmba indirimbo yo guhumuriza abahuye n’ikiza.

Mu ndirimbo "Mpore" yakozwe na producer Patrick Pro, ihita ikorerwa amashusho na Adomix. Rally Jo ari kumwe n’abaririmbyi bataramenyekana cyane mu ruhando rw’abaririmbyi b’abarundi, bashatse guhumuriza abasigaye I musozi kubera ikiza, isuri yaje ituguranye. Amazina ya bamwe mu baririmbanye na Rally Jo : Docter Jay, Dear Peros, Kalao, Pelis, Lena Nex.
abajijwe impamvu yahisemo kuririmbana n’abahanzi batamenyekanye cyane mu muziki kandi tuziko akarere ka majyepfo, hari abaririmbyi benshi kandi bazwi cyane, nka ba Farious, kidum n’abandi, Rally Jo yasubije ati :" izo zibika zari amagi, abo nabatoye kugira nabo baronke akanya ko gufata micro, maze nabo bamenyekane".

reba indirimbo


0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS