Tuesday, April 29, 2014

Muri PDP Imanzi ntibishimiye igisubizo cya Mayor wa Gasabo

Nyuma y’inkuru yasohotse mu Mirasire.com kuri 23 Mata 2014, Ishyaka PDP Imanzi ntiryishimiye na gato igisubizo cyatanzwe na Mayor Gasabo Ndizeye K.Willy wavuze ko impamvu yimye icyemezo cyo gukora inama y’iri shyaka ari uko iyi nama yari kuza gucurirwamo umugambi wo gutera igihugu.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru iri shyaka ryashyize ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 27 Mata 2014 riravuga ko aya magambo ya Meya wa Gasabo ari ikinyoma cyambaye ubusa kandi nawe ubwe abizi neza.

Iri shyaka riragira riti Ntitwajyaga gucura umugambi wo gutera igihugu ngo tubanze tumwandikire tumusaba uruhushya rwo gukora inama, tumumenyesha ahantu n’itariki inama yagombaga kuberaho ndetse n’isaha yagombaga gutangiriraho.

Ntitwajyaga kuba dufite umugambi mubisha ngo dusabe Meya kutwoherereza
Polisi yo kurinda umutekano na Noteri wo gukurikirana imirimo y’inama
yacu. Ntitwajyaga gucura umugambi mubisha ngo tubimenyeshe Ubuyobozi w’umugi wa Kigali, Minisiteri ibishinzwe ndetse na polisi y’igihugu.

Nyuma y’iri tangazo rigenewe abanyamakuru abantu benshi baribaza kuby’umukino uri kuba hagati ya PDP Imanzi n’akarere ka Gasabo.

Gusa hategerejwe igisubizo cy’ibi bibazo kizatangwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu ruzaba ku itariki ya 9Gicurasi 2014 guhera saa mbili za mu gitondo.

Iki kirego cyatanzwe ku itariki ya 2 Mata 2014 kikaba gifite No PAD 0027/14/TGI/GSBO, mu izina ry’ishyaka kikaba cyaratanzwe na Bwana Harelimana Emmanuel kigashyikirizwa urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryanditswe n’iri shyaka kuwa 22 Mata 2014ryavugaga ko Harelimana Emmanuel yashyikirije urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ikirego gisaba iseswa ry’icyemezo Ref No 2865/07.02/2013 cyo kuwa 05 Ugushyingo 2013 cya Meya w’akarere ka Gasabo Ndizeye K.Willy.

Iri shyaka rivuga ko iki cyemezo cyavukije abarwanashyaka b’ikubitiro ba PDP Imanzi uburenganzira buteganywa n’amategeko bwo gukora inama rusange ishinga ishyaka ryabo ryabo rya politiki ku mugaragaro.

Iri shyaka rivuga ko ku itariki ya 26 Nzeri 2013 ryandikiye umuyobozi w’akarere ka Gasabo risaba uruhushya rwo gukora inama yagombaga kuba kuwa 8 Ugushyingo 2013. Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yabanje guha uruhushya iri shyaka mu ibaruwa ryandikiwe ifite numero Ref No 2809/07.01.02/2013 yo kuwa 29 Ukwakira 2013.
Hashize igihe, uyu muyobozi yisubiyeho abwira iri shyaka ko inama yabo isubitswe. Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2013 iri shyaka ryandikiye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu rimusaba gusesa icyemezo cy’umuyobozi w’akarere ka Gasabo nawe waje kubasubiza ko icyemezo basabaga cyo gusesa gifite ishingiro.

Tubabwire ko uwashinze iri shyaka akaba umuyobozi waryo Mushayidi yahamijwe n’inkiko z’u Rwanda ibyaha bitandukanye birimo ibyo gushaka gukurura imvururu mugihugu ,kugambanira igihugu no kubiba amacakubiri mubanyarwanda.

Abasesengurira hafi ibya politiki y’u Rwanda bemeza ko iyi yaba ariyo ntandaro yo gutuma iri shyaka ritemererwa gukora inama yaryo ya mbere y’ishyaka.

Dutegereze icyo umucamanza uzaca uru rubanza azemeza kuko nibwo tuzabona niba koko iri shyaka ritari ryemerewe gukora inama yaryo y’ishyaka cyangwa se niba Mayor Ndizeye K. Willy yarabarenganije.

Ni ukubitega amaso

Kanda hano munsi usome inkuru yabanjirije iyi

http://www.imirasire.com/Amakuru-Yose/Hirya-no-Hino/Mu-Rwanda/article/meya-wa-gasabo-arashinja-ishyaka-pdp-imanzi-gutera-igihugu

source: imirasire

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS