Monday, May 5, 2014

Abakristo biyemeje kuguma kuwo bemeye ibtandukanya na EPEMR


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2014 inama yahuje abashumba bo mu rurembo rw’ Amajyepfo na nyobozi y’ itorero rya ADEPR, abakristo bari bamaze guhabwa imyanya ikomeye muri EPEMR bitandukanije na ryo ku mugaragaro.



EPEMR byavugwaga ko ari itorero ryitandukanije na ADEPR ariko rikaba ritari ryakemerewe gukora ku mugaragaro cyane ko nta n’ ubuzima gatozi ryari rifite.

Benshi bari bagize iri torero ritazwi mu Rwanda baravuga ko batekereje bagasanga barayobye bityo bakiyemeza kuguma ku uwo bemeye kandi bagakomeza kumuhamya.

Umwe mu baganiriye n’itagazamakuru utarashatse ko amazina ye agaragazwa yavuze ati : “Ni byinshi byavuzwe kuri Pastor Sampson Gasarasi ari ibyiza yakoze ari n’ ibibi yagaragaweho narabimenye nsanga nta mbuto ashobora kwerera ubwoko bw’ Imana mpitamo kwitandukanya na we.”

Philomena Mukarusanga uzwi ku izina rya Bitangaza yari yaragizwe Rev. Pasteur mu itorero ritazwi mu mategeko ritaranemerwa mu Rwanda, EPEMR, na we yitandukanije na ryo ku mugaragaro gusa ntitwabashije kuvugana na we kuko telefoni ye yayivugiragaho nyuma ikaza kwanga gucamo.
Si we wenyine kuko n’ umutware we Pasteur Harerimana Anaclet na we yagarutse muri ADEPR. Ubusanzwe yari umushumba ku mudugudu wa Masoro muri paruwasi ya Bibare.

Undi wagaragaye ku rutonde rw’ abakristo bagarutse guhamya uwo bemeye ni Pasteur Ntambabazi.
Philomena Mukarusanga uzwi ku izina rya Bitangaza yari amaze kugirwa Rev. Pasteur muri EPEMR yungirije Pasteur Sampson Gasarasi ariko yitandukanije na we ku buryo bweruye.
Uhereye ibumoso ni Bitangaza witandukanije na EPEMR, Pasteur Gasarasi, Umuvugizi w’ itorero rya ADEPR .


Umwe mu batanze ubuhamya mu cyumba cy’ ahari habereye inama mu rurembo rw’ Amajyepfo, yadutangarije ko Pasteur Sampson Gasarasi yifashishaga amazina ya bamwe mu bakristo nyamara batari kumwe na we mu mugambi wo gushing itorero.

Umwe mu bayobozi ba ADEPR waganiriye n'ikinyamakuru yavuze ko amarembo akinguye muri ADEPR kandi biteguye kwakira undi wese ushaka gukomeza guhamya uwo yemeye, bafite uburenganzira bwo kugaruka.

Yavuze ati : “Nyuma yo kuganirizwa abakristo basanze ari ngombwa ko bagaruka muri ADEPR, ni bo babyishakiye ku giti cyabo.”

Amakuru ariko avuga ko na nyuma yo gusanga ibikorwa bya Sampson Gasarasi n’ imyitwarire ye bidakwiye abihannye ngo yaba ari mpamvu abakristo bafashe icyemezo ntakuka cyo kwitandukanya na we.

Ibi bibaye nyuma yaho itorero ritaremererwa gukorera mu Rwanda mu nzira zizwi n’ amategeko ryangiwe gutangizwa ku mugaragaro ku itariki ya 26 Mata 2014 kubera ko ritari ryujuje ibisabwa nko gushaka inyubako iboneye n’ ibyangobwa byaryo bwite.

Pasteur Sampson Gasarasi akwiye kugandukira Imana akayikorera kuko hakiriho ibyiringiro. Ubuyobozi bwa ADEPR buravuga ko imiryango ikinguye kugira ngo abakristo bagaruke ku rufatiro.


Source: Rushyashya
 

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS