Imvura yaguye mu mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2014, yateje agahinda kadasanzwe
umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ amakoperative mu karere ka Gasabo nyuma
y’ uko imodoka ye igwiriwe n’ igiti cyaguye muri iyo mvura aho yari ari
mu nama muri K.I.E.
Hari mu masaha ya saa cyenda n’ igice zishyira saa kumi ubwo imodoka ya Musirikare Amandin yari iparitse mu kigo cya Kaminuza y’ u Rwanda iyahoze yitwa K.I.E maze ubwo imvura yagwaga igiti gihita kigwa kuri iyo modoka ye yaguze kandi imihenze.
Nk’ uko Amandin yadutangarije, yatubwiye ko yari ari mu nama ya congres y’ urugaga rw’ urubyiruko mu muryango wa FPR mu karere ka Gasabo aho muri K.I.E, maze agiye kumva, yumva abantu baje kumuhuruza bamubwira ko imodoka ye yangiritse.
Yagize ati: “ nari ndi mu nama maze ngiye kumva baje kumpuruza bambwira ko imodoka yanjye yangiritse , nahise ngwa mu kantu dore ko bavugaga purake zayo nkumva ni iyange neza ariko birangira n’ ubundi nsanze ari yo”.
Yakomeje avuga ko iyo modoka yari iri nko muri metero 8 ariko bitewe n’ umuyaga wari uriho byatumye igiti kiyigeraho irangirika.
Akaba akomeza avuga ko iyo modoka yayiguze i Burayi by’ umwihariko akaba afite impungenge z’ uko atazapfa kubona aho agura ibindi birahure byayo dore ko bidakunze kuboneka hano mu Rwanda.
Aha yagize ati: “yego mfite ubwishingizi muri SONARWA, ariko nibwo bwa mbere ngize ikibazo nk’ iki, ngiye kureba ko hari icyo ubwishingizi bwanjye bugiye kumarira kubijyanye n’ imitangire ya serivisi dore ko ibyangiritse ku modoka yanjye bihagaze agaciro kari hagati ya miliyoni imwe n’ igice n’ ebyiri”.
Ku ruhande rw’ umwe mu bayobozi b’ iki kigo impanuka yabereyemo utashatse ko amazina ye agaragara, ubwo yaganiraga na imirasire.com yadutangarije ko bagiye kureba neza ko hari icyo bakora ngo bamufashe kuba bamukorera ubuvugizi bibaye ngombwa.
Musirikare Amandin akaba yasabye ubuyobozi bw’ iki kigo ko bwakomeza gucunga umutekano w’ iyi modoka ye n’ ubwo yangiritse kugeza igihe polisi y’ igihugu izazira gukora peve y’ ibyabaye kugirango nawe akomeze gukurikirana ubwishingizi kugirango abe yakoresherezwa imodoka ye.
Source:Imirasire

0 comments:
Post a Comment