Kubera ibyegeranyo by’imwe mu miryango mpuzamahanga biri
kuvuga ko mu Rwanda hari abantu baburirwa irengero cyangwa bashimutwa,
Polisi y’u Rwanda iranyomoza ibyo byenyeranyo ivuga ko ari”ibinyoma“
kandi ”nta shingiro“ bifite.
Kuri uyu wa gatanu, Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (Human Rights Watch), watangaje ko kuva mu kwezi kwa Werurwe mu Rwanda umubare w’abantu baburirwa irengero cyangwa bashimutwa wiyongereye, kugeza ubu ngo bakaba bageze kuri 14, ndetse bakongeraho ko bamwe muri bo” bafungiwe muri gereza z’igisirikare cy’u Rwanda”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, aratangaza ko ibyo birego atari byo. Aha yagize ati :”Mu Rwanda nta bantu baburirwa irengero, ibyo birego sibyo, nta n’ishingiro bifite”.
Yakomeje avuga ati :” Mu minsi ishize mu maperereza no gufata abakekwagaho gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, hari abantu batawe muri yombi. Kubafata bose bishobora gufata igihe, ariko ubu dufite abantu 35 bakekwaho ibi byaha, bakaba bagiye gushyikirizwa ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu na Musanze”.
ACP Gatare yanasobanuye ko ifatwa ry’aba bantu bakekwa abaturage, inzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano barigizemo uruhare.
ACP Gatare akaba abwira abanyarwanda ko inzego z’umutekano zikora akazi kazo ”mu buryo bwubahirije amategeko kandi ntawe zihutaje “.
Akaba akomeza asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi, batangira amakuru ku gihe, kuko aribwo buryo bwo kwicungira umutekano.
Ibikorwa by’umutekano mucye byagaragaye mu ntara y’amajyaruguru n’ ibice bimwe by’intara y’Iburengerazuba, byatumye mu kwezi gushize Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana basura intara y’Amajyaruguru, aho bashishikarije abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kubumbatira umutekano n’imiyoborere myiza birinda ibihuha.
Mu bafashwe hakaba harimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi bakaba barafashwe nyuma y’amakuru afatika yatanzwe n’abaturage.
Avuga ku rupfu rw’umwe mu bakekwaga witwa Nsengimana Alfred warashwe kuwa gatanu, ACP Gatare yagize ati : “Mu gihe yari agiye kwereka itsinda ry’abashinjacyaha aho yavugaga ko hahishe izindi mbunda, yashatse gutoroka umucungagereza aramurasa arapfa”.
Source: Rushyashya

0 comments:
Post a Comment