Uyu musirikare wahoze mu
ngabo za Congo nyuma akaza kujya mu mutwe wa CNDP warwanyaga Leta ya Kinshasa,
yitabye Imana i Kigali ku wa gatanu tariki 09 Gicurasi azize urupfu
rutunguranye.
Col Mutebutsi yinjiye mu Rwanda n’abasirikare basaga 300 mu kwezi gatanu 2004 n’abasirikare be bavuye i Bukavu muri Kivu y’Epfo nyuma y’imirwano yari ibashyamiranyije n’ingabo za Gen Mbuza Mabe yari yungirije ku buyobozi bwa division ya 10 y’ingabo za Congo muri Kivu y’Epfo.
Bageze mu Rwanda aho batse ubuhungiro, we n’abasirikare be babaye mu nkambi ahoze hitwa ku Gikongoro, nyuma ku bwumvikane bwa Leta zombi n’ibihugu by’Akarere uyu mugabo kimwe na Laurent Nkunda baza gufungirwa mu Rwanda ngo intambara y’umutwe wa CNDP na Kinshasa ihagarare.
Kuva icyo gihe Col Jules Mutebutsi waru ufite imyaka 54, na Gen Laurent Nkunda, yari agifungiye mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu nimugoroba Col Jules Mutebutsi yitabye Imana azize urupfu rutunguranye. Nk’uko bamwe mu bo mu muryango we babitangarije Umuseke ngo yaba yazize indwara y’umutima (heart attack) yamufatiye aho yari acumbikiwe akihutanwa kwa muganga akaba ariho agwa.
Uyu mugabo yavukiye mu misozi ya Uvira mu kwezi kwa mbere 1960.
Source:umuseke
0 comments:
Post a Comment