Umukinnyi mw’ ikipe y’igihugu
Amavubi(Basketball) Hakizimana Lionel yashyize hanze amashusho
y’indirimbo ye ihimbaza Imana yitwa NDIHO. Umuhanzi Lionel Hakizimana ni
umukristo muri Noble Family Church ryo muri Women Fondation Ministries
riyobowe na Apostle Mignone.
Aya mashusho akaba ayakoze nyuma y’igihe gito yinjiye mu muziki uhimbaza Imana ndetse akaba avuga ko agiye kwagura iyo mpano ye akajya anitabira ibitaramo.
Mur’iyi ndirimbo ya Lionel itangira ivuga ko Imana yitwa Ndiho ikaba yicaye ku ntebe y’icyubahiro, ikaba yitwa kandi Uhoraho ikaba itagereranywa n’ikintu cyose.
Muri iyo ndirimbo Lionel akomeza avuga ko Uwiteka ari mwiza ngo kwibera mu rugo rwe ntako bisa. Iyi ndirimbo Ndiho ikaba ifite amashusho agaragara neza ndetse ikaba irimo abacuranzi b’abahanga nka Kavutse Olivier wo mu itsinda rya Beauty For Ashes na bagenzi be bandi. Lionel avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye no gukora izindi ndirimbo. Lionel Hakizimana ubusanzwe akaba ari umukinnyi w’umupira w’intoki Basketball akaba akinira ikipe ya Espoir BBC ndetse akanakina mu ikipe y’igihugu Amavubi BBC
source: Urugero

ikipe ya BasketBall y'igihugu akinamo |

0 comments:
Post a Comment