Friday, May 23, 2014

Burkina Faso : Ukekwaho kuba Umunyarwanda yishwe azira kwiba igitsina


Muri Burkina Faso abaturage bishe umugabo bakeka ko yaba ari Umunyarwanda, Umurundi cyangwa Umunyekongo nyuma yo gushinjwa kuzimiza igitsina cy’umugabo mugenzi we.
Byabaye kuwa Mbere mu Karere ka 10 kitwa Koudougou kakaba n’Umurwa Mukuru w’u Burengerazuba bwa Burkina Faso.
Ibi si ubwa mbere bibaye kuko ibirego bigera kuri Polisi muri Burkina Faso biravuga ko abagabo benshi bakomeje kuburira irengero ibitsina byabo nk’uko amakuru dukesha France 24 abitangaza.



Uko ibintu byatangiye… 

Byatangiye abagabo babiri barwanira muri resitora : Umwe ashinja undi kuzimiza ubugabo bwe amukozeho byonyine. Umugabo w’umukanishi muri ako gace akaba yaramushinjaga ko yamwibye ubugabo (penis) kandi ko atamuzi muri ako gace.
Nyir’ukwibwa yahamagaye Polisi ariko muri ako kanya abantu bari bamaze kuhuzura ndetse kubera uburakari bahita bafata umwanzuro wo kwica uwo wakekwagaho kwiba ubugabo bwa mugenzi we.
Umunyamakuru wa France 24 avuga ko abari bahari bamubwiye ko uwo mugabo adakomoka aho ; bamwe bavuga ko yaba ari Umunyarwanda cyangwa Umurundi ndetse hari n’abavugaga ko ari Umunyekongo.


Umuntu yasobanuye uko ibitsina byibwa
Ati : “Ubusanzwe abantu bakunze kuba ari batatu. Umwe agakora ku muntu abandi bakamwumvisha ko ubugabo bwagiye. Baba bavuga ko bafite imyuka idasanzwe. Bakomeza bamuhatiriza bakamubwira ko nadatanga ikiguzi runaka atazongera kubyara. Noneho uwahuye n’ikibazo yishyura amafaranga menshi ngo yo kugura umuti umeze nka Viagara noneho bakamubwira ko ubugabo bwe buri bwongere gukora uko bisanzwe,”

Uwungirije Umuyobozi w’ Akarere ka Koudougou, Gaston Kagambega, yabwiye FRANCE 24 ko yahise atumiza inama yo guhumuriza abaturage.
Yanongeyeho ko hashyizweho umurongo bazajya bahamagaraho bakaka ubufasha igihe hari uwibwe igitsina.

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS