Saturday, May 17, 2014

Kicukiro: Ibiro hafi 90 by’urumogi nibyo Polisi y'U Rwanda yafashe

Mu karere ka Kicukiro,  umurenge wa Niboye , akagari ka Nyakabanda kuwa 4 tariki ya 15  Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yahafatiye abagabo babiri bakomoka mu muryango umwe, Iyakaremye Jean d’Amour w’imyaka 37 na Mbabariye Kimaki w’imyaka 26, nyuma yo gufatanwa ibiro 88 by’urumogi nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.
 
Iyakaremye yari asanzwe acuruza urumogi kuko ngo amaze gufungirwa muri Gereza nkuru ya Kigali inshuro eshanu azira kurucuruza, ndetse n’umugore we ubu akaba ariho afungiye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Murumuna wa Iyakaremye ariwe Mbabariye we akaba ari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ivuga ko kugirango aba bagabo n’uru rumogi bafatwe, ari umuturage uri muri komite zo kwicungira umutekano wari mu kazi ke kuri Magerwa aho akorera ibiraka ku makamyo, abantu batari bamuzi bakamubwira ko bafite imari bagurisha.

Amaze kumenya neza iyo mari iyo ariyo n’aho iherereye, abimenyesha mugenzi we bakorana muri komite zo kwicungira umutekano wari uri hafi y’aho urwo rumogi rwari ruri, nawe niko guhita aha amakuru Polisi ibata muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yashimiye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bantu n’ibi biyobyabwenge, akomeza asaba ko ubu bufatanye bwakomeza.

Yavuze kandi ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi kuko umaze kurunywa nta kintu cyiza akora, uretse kwishora mu bujura,urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, gutobora amazu, gufata abana n’abagore ku ngufu n’ibindi.

ACP Gatare yabasabye ubufatanye n’abaturage kugirango ibi biyobyabwenge bibashe gucika, kuko aribo baba bazi aho ababicuruza n’ababikoresha batuye kuruta Polisi.

Source:Umuseke

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS