Bibiliya idutera inkunga yo
‘kudakabya’ mu byo dukora (1 Timoteyo 3:2). Muri byo harimo no kudakabya mu byo turya. Ngaho jya
ugerageza gukora ibi bikurikira:
Niba uhaze, jya urekera aho. Julia ufite imyaka 19, yaravuze ati “kera nibandaga cyane ku
ntungamubiri ziri mu byo naryaga.” Yongeyeho ati “ariko ubu iyo numvise mpaze
mpita ndekera aho.”
Irinde amafunguro yangiza ubuzima. Peter ufite imyaka 21, yaravuze ati “naretse kunywa za
fanta.” Nanone yaravuze ati “maze ntakaza ibiro bitanu mu kwezi!”
Reka akamenyero ko kuryagagura. Umukobwa witwa Erin ufite imyaka 19, yaravuze ati “ngerageza
kutiyongera ibyokurya.”
Ibanga ryo kubigeraho: Ntukagire amafunguro usimbuka! Iyo ugize ayo usimbuka,
urushaho gusonza kandi wajya kurya ukarya byinshi.
Birumvikana ko hari abantu baba
bashaka kugabanya umubyibuho kandi nta kibazo cy’umubyibuho bafite. Ariko se
wakora iki mu gihe wumva ari ngombwa ko ugabanya ibiro ufite? Dore icyafashije
umukobwa witwa Catherine kubigeraho.
“Nkiri umwangavu nari mfite
umubyibuho ukabije, kandi sinabyifuzaga. Byarambangamiraga kandi nkumva ntameze
neza mu mubiri.
“Hari igihe najyaga ndya ibyokurya
byihariye ngo ndebe ko natakaza ibiro, ariko nkongera nkabyibuha. Icyakora maze
kugira imyaka 15, numvise ndambiwe pe! Nashakaga uburyo bwiza bwo gutakaza
ibiro nari kuzakurikiza ubuzima bwanjye bwose.
“Naguze igitabo kivuga iby’imirire
n’uburyo bwiza bwo gukora siporo, maze ibyo nasomye mbishyira mu bikorwa. Nari
nariyemeje ko nubwo nasubira inyuma cyangwa ngacika intege, ntazigera mbireka.
“Kandi nabigezeho! Mu mwaka umwe
gusa, nari maze gutakaza ibiro 27! Maze imyaka ibiri mfite ibiro nifuzaga
kugira. Sinigeze ntekereza ko byashoboka.
“Ntekereza ko icyatumye mbishobora
atari uko nahinduye ibyo naryaga, ahubwo ari uko nahinduye uko
nabagaho.”—Catherine, ufite imyaka 18.
0 comments:
Post a Comment