Wednesday, May 21, 2014

“Nta gicucu, ikigoryi, umusazi, uhembwa miliyoni ku kwezi”- Senderi



Senderi International Hit umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat, akaba n’umwe mu bahanzi bakunze kurangwa n’udushya twinshi, aratangaza ko ibyo akora abizi, ahubwo abamwita umusazi, ikigoryi, igicucu batazi ibyo baba barimo kuko nta muntu umeze utyo uhembwa miliyoni ku kwezi kumwe.

Senderi ubusanzwe amenyereweho kugira urwenya rwinshi, bityo abenshi mu bakurikirana muzika nyarwanda bakaba banemeza ko ari umwe mu bahanzi bashyushya imyidagaduro mu Rwanda kubera ibyo akora. Mu gihe hari n’abandi usanga bavuga ko batazi ibyo akora.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Senderi yatangaje ko atajya yita ku magambo avugwa n’abantu batari bakeya, ko kumwita icyo bashaka bitamubuza kuba ahembwa amafaranga angana na miliyoni ku kwezi mu irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star IV.

Yagize ati “Kunyita amazina yose bashaka arimo, Ikigoryi, Umusazi, Igicucu ndetse n’andi yose, njye nzi icyo nkora, kandi nzi icyo nshaka, rero nta kigoryi gihembwa miliyoni yose ku kwezi nta bwenge kizi.”
Senderi International Hit ni we muhanzi ufite igihembo cy’uwahize abandi mu njyana ya Afrobeat yahawe n’abategura irushanwa rya Salax Awards, akaba ari na we muhanzi ukora iyo njyana uri mu irushanwa rya PGGSS IV ndetse unafite amahirwe yo kuba yaryegukana kimwe n’abandi bose uko ari 10.

source: Umuseke

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS