Saturday, May 3, 2014

Stromae ku rupapuro rubanza rwa Magazine ikomeye muri USA

Uyu muhanzi yamamaye cyane I Burayi ariko ubu yaba agiye  gutangira kwigarurira abakunzi ba muzika muri Amerika. Nyuma yo kugaragara mu nyandiko nini y’ikinyamakuru New York Times mu minsi ishize, uyu musore ukomoka ku mubyeyi w’umunyarwanda aragaragara ku rupapuro rwa mbere rwa magazine izwi cyane muri Amerika yitwa “Time Out” y’i New York.


“Who the hell is Stromae?” niyo magambo agaragara ku ibanze ry’iki gitangazamakuru nimero yacyo ya 952 gisohoka buri cyumweru, kibaza uwo uyu muhanzi uwo ari we nk’uko bitangazwa na Belga.
Stromae yasubiranyemo indirimbo ye “Alors on danse” na Kanye West ariko ntibyatumye amenyekana cyane muri Amerika ituwe n’abaturage barenga miliyoni 300.

Muri iki kinyamakuru bamugaragaza nk’umuntu uzwi cyane hakurya mu burayi cyane mu Bubiligi, ariko muri New York ibisubizo byatanzwe na bamwe mu babajijwe niba bazi Stromae barasubizaga bati “”Hein? Strom-y?”Stro-what?”

Bamwe mu banyamerika ariko bumvise indirimbo ze nka “Alors on danse”, “Papoutai”, “Formidable” n’izindi ngo bamaze kumenya ubuhanga bw’uyu muhanzi uririmba mu rurimi rutazwi cyane muri USA rw’igifaransa.

Nubwo atazwi cyane muri Amerika ariko, Magazine “Time Out” igaragaza ko atoroshye kuko nk’amashusho y’indirimbo ye “Formidable” amaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni 76. Ndetse ngo Barrack Obama yaba atunze Album y’uyu muhanzi yise “Racine CarrĂ©e.”

Stromae yaba koko ashaka kwinjira no mu mitima y’abanyamerika kuko tariki 20 /06 uyu mwaka yateguye Concert i New York.

Paul Van Haver amazina nyakuri y’uyu muhanzi w’imyaka 29, yavukiye i Bruxelles ku mugabo w’umunyarwanda n’umugore w’umubiligikazi, se ntabwo yabanye n’umuryango we cyane ndetse yaje kwicirwa mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Stromae ntaragera mu Rwanda ku mugaragaro, ndetse igikombe cya Salax Award aherutse kugenerwa nk’umuhanzi w’umunyarwanda uba hanze, cyateje sakwe sakwe y’abakibazagaho, hari amakuru avuga ko we atigeze anamenya ko yagenewe igihembo cya muzika mu Rwanda.
Ubu arashaka kwinjiza muzika ye muri Amerika.

Source: umuseke

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS