Inama idasanzwe ya 12 y'umuryango w'ibihugu by'Afurika y'uburasirazuba
(EAC) yateraniye mu mujyi wa Arusha muri Tanzania ku italiki ya 30
y’ukwa kane 2014.
Iyo nama yahuje abakuru b’ibihugu bya Kenya, Tanzania, na Uganda, na visi-perezida wa mbere w’Uburundi, na ministri w’intebe w’u Rwanda.
Nk’uko itangazo risoza inama ribivuga, muri uwo mujyi wa Arusha abakuru b’ibihugu bya EAC batashye urwibutso rwa jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.
Abayobozi ba EAC biyemeje kandi kureba uburyo itegekonshinga rizagenga Leta zunze ubumwe z’Afrika y’uburasirazuba rizatangira kwandikwa. Ministri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by'umuryango w'ibihugu by'Afurika y'uburasirazuba, madame Muhongayire Jacqueline, arabisobanura birambuye mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomas Kamilindi.
Ikiganiro umunyamakuru bagiranye

0 comments:
Post a Comment