Nyuma y’uko hagaragara ibyapa biriho ifoto ya King James ari hagati
ya ba Miss babiri b’abanyarwanda barimo gusoma ku itama King James, ubu
ibyapa byamanuwe igitaraganya ndetse hagiye gushyirwaho ibindi byapa
bisimbura ibyari bihari ariko abariho batifashe nk’uko bari bameze
mbere.
Impamvu nyamukuru yatumye ibi byapa bimanurwa, ni uko hari bamwe mu bantu bagaragarije Airtel ko ibi byapa bitandukira aba babiriho bagakora ibihabanye n’umuco nyarwanda, n’ubwo abayobozi ba Airtel atari ko bo babitekerezaga ariko banze gukomeza gukora ibihabanye n’ibyifuzo by’abanyarwanda benshi maze bahita bamanura ibi byapa aho biri hose n’ubwo bari babonye ko hari ababikunze ndetse batabibonamo ikibazo.
N’ubwo ariko ibi byapa byamanuwe, nta muyobozi cyangwa urundi rwego urwo arirwo rwose rwigeze rwihanangiriza Airtel cyangwa ngo ruyigaye ku kuba yarakoresheje ibi byapa, nk’uko umuyobozi muri Airtel ushinzwe iyamamazabikorwa John Magara yabitangaje bikaba ari ubushake bwabo kuko babonaga hari abatarabyishimiye.
Kuri ba nyir’ubwite, bo babonaga nta kidasanzwe kibirimo ndetse mu kiganiro na King James yatangarije inyarwanda.com ko benshi bamuhamagaye bamubwira ko iyi foto ari nziza ndetse na ba nyampinga babiri aribo Akiwacu Colombe na mugenzi we wamubanjirije kuri uyu mwanya Mutesi Aurore, bombi bakaba baremezaga ko ntakurengera kurimo.
Ese mu by’ukuri iyi foto igaragaza amahano cyangwa ni ibisanzwe?
source: inyarwanda.com

0 comments:
Post a Comment