Munyengango Auddy ukora injyana ya Afrobeat na Gakondo akaba
azwi mu muziki nka Auddy Kelly, indirimbo ye imwe yakoze ubwo hibukwaga
Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 20, yamuhesheje studio
irimo ibikoresho bingana na miliyoni 18.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda.
|
Auddy Kelly muri Studio yahawe n’umuntu wakunze indirimbo ye, nawe aritegura gutangira gufasha abana bafite impano
|
Indirimbo ya Auddy Kelly yise “Ibanga twamenye” ivuga kuri
Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, yamuhesheje studio itunganya amajwi
‘Audio’ ndetse n’amashusho ‘Video’.
Auddy Kelly yabwiye Umuseke ko iyi ari impano yahawe n’umuntu wakunze cyane ubutumwa bwari mu ndirimbo ye.
Ati “Uretse gushima Imana gusa ku bintu ikorera umuntu, naho ntacyo nakabaye nshobora kuvuga kubera ibyishimo numva mfite muri njye.
Nakoze indirimbo ivuga kuri Genocide nk’abandi bahanzi bose baririmba kubyo twahuye nabyo muri iriya minsi.
Ntabwo niyumvishaga ko nshobora kugira ikintu nyikuramo kingana
gutya kuko ntabwo nari nayikoze ngo nyicuruze, nayikoze kubera ko
nagombaga kuyikora.”
Avuga ko vuba aha aribwo umuntu yamuhamagaye akoresheje telephone yo
mu gihugu cya Suede amubwira byinshi yakunze ku ndirimbo ye ko anakunda
bimwe mu bihangano by’uyu muhanzi.
Uyu muhanzi avuga ko uyu mugira neza yahise amubwira ko nta kindi
ashobora kumufasha kitari uguteza imbere impano ye amugurira ibikoresho
bigize studio, ibifata amajwi ndetse n’amashusho kugira ngo arusheho
gukorana imbaraga umwuga we.
|
Inzu yashyizemo ibi bikoresho
|
Auddy Kelly avuga ko bamwereka ibyo byuma byose yumvaga ashobora kuba
arota kuko atatekerezaga kubona impano ingana gutya mu buzima.
Uyu muhanzi avuga ko ubu agiye guhita ategura amarushanwa yo gushaka
abandi bana bafite impano muri muzika akagira nawe icyo abafasha.
0 comments:
Post a Comment