Friday, October 17, 2014

Umwiryane wavugwaga hagati ya The Ben na Meddy wabyaye iki?

The Ben na Meddy abahanzi bamamaye mu muziki ugezweho mu Rwanda guhera mu 2008 nyuma y’igihe gito bakajya kuba muri Amerika, ubwo bari bakunzwe cyane mu Rwanda havugwaga amakuru ko hari ubushyamirane bukomeye hagati ya bombi ubwabo ariko ntacyo babitangazagaho kuko bari banafitanye indirimbo bise ‘Jambo’. 


Umwiryane wavuzwe hagati yabo, hari abemeza ko ariwo watumye bamenyekana cyane kurushaho ubwo bari bakiri mu Rwanda nk’uko byemezwa na Basile Uwimana umunyamakuru kuri Radio 10.
Uyu munyamakuru avuga ko mu by’ukuri hagati yabo nta nzigo yari ihari, ko iyo biba aribyo koko ubu nta n’umwe uba ukivugana n’undi cyangwa se hari kuba hari uwahemukiye mugenzi we.

Gusa hakaba n’abavuga ko aba bahanzi koko bari bafitanye amahari, ariko bagera hanze bakisanga bakwiye kwibagirwa icyabatanyaga mu Rwanda kubera ingorane zo gushaka ubuzima muri Amerika bagombaga gufatanyamo byanze bikunze.

Ubu, Meddy na The Ben bakorana kenshi ibikorwa bya Muzika mu cyo bise “Press One” kibahuriza hamwe kandi n’umuraperi K8 Kavuyo uri muri Amerika ku mapmvu z’amasomo.
Ubufatanye bw’aba bahanzi bwatumye kandi banajyana ababatunganyirizaga muzika mu Rwanda, Lick Lick utunganya amajwi na Cedru tunganya amashusho ubu nabo baba muri Amerika.
Amahari yari akomeye, cyane cyane mu bafana, mu myaka ya 2009 na 2010 ubu yabaye amateka, bombi bumvikanye bafatanyije mu ndirimbo basubiyemo nka “Zirikana” aho baba baseka cyane bagaragaza ko bishimanye  ndetse no mu ndirimbo “Ndi uw’i Kigali”  mabavugwaga ko bayafitanye babanye muri Amerika no muri muzika.

Meddy yakunzwe cyane mu ndirimbo “Akaramata” naho The Ben akundwa cyane kubera indirimbo “Amaso ku maso” nubu iyo zvugijwe abantu bumva umwimerere wazo. Icyo gihe ubwo bari bamaze kwamamara cyane amakuru avuga ko aba bahanzi batacanaga uwaka, bigakomera cyane mu bafana babo babarwaniraga ishyaka.

Aba bahanzi bakomeje kugenda bakora ibikorwa bitandukanye bya muzika buri umwe ku giti cye. Bidatinze mu mwaka wa 2010 bombi berekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu buryo bwagarutsweho cyane.

Bagiye batumiwe na Diaspora yo muri icyo gihugu mu gitaramo cyari kiswe ‘Urugwiro Conference’ bahita bagumayo.

Source: Umuseke

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS