Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Jobert Medard wamenyekanye nka
Meddy, ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko
kuri uyu wa gatandatu yakoze impanuka y’imodoka ariko Imana igakinga
ukuboko.
Ku rukuta rwe rwa facebook Meddy yavuze ko iyo hataba ukuboko kw’Imana aba yarapfuye.Yanditse ati : "Sinamenya uko byagenze byose, ariko ndashaka ko mumenya ko kuba nkihumeka ari ubuntu bw’Ishoborabyose."
Meddy yavuze ko iyo mpanuka yayikoreye ahitwa Dallas, muri Leta ya Texas , imodoka ye ikaba yaragonganye n’indi , maze iya Meddy ikarenga umuhanda, kubw’amahirwe ntihagire uwitaba Imana.
Yakomeje avuga ko hari abakometse, ariko ngo bose bagiye kwa muganga kandi bameze neza.
Meddy yatangaje ko mbere yo gukora Impanuka yari yahamagawe n’imwe mu nshuti ye y’umuvugabutumwa yitwa Ndayishimiye Claude, ikamubwira ko ishaka
kumusengera, Meddy byahise bimutera ubwoba.Yagize ati : " Mu ijoro ryabanjirije iyo mpanuka umuvugabutumwa Claude Ndayishimiye yarampamagaye ambwira ko ashaka ko dusengana.(yari afite impungenge , nanjye numva ngize ikibazo). Nyuma y’impanuka naramuhamagaye, ndamubwira nti noneho menye impamvu washakaga kunsengera."
Meddy akaba avuga ko ari gukora izindi ndirimbo zizasohoka vuba aha kandi ko igitekerezo cyo kuza gutaramira abanyarwanda akigifite ndetse bari gushaka uburyo baza vuba.
Impanuka ihuriranye n’ibibazo yari arimo byo kwibwa indirimbo ye yari ikiri muri studio igasohorwa n’umuntu bataramenya, icyakora yavuze ko bahise bayihagarika kuko itararangira.
Source: Imirasire

Uko imodoka Meddy yari arimo yabaye nyuma yo kurenga umuhanda |
Meddy akaba avuga ko ari gukora izindi ndirimbo zizasohoka vuba aha kandi ko igitekerezo cyo kuza gutaramira abanyarwanda akigifite ndetse bari gushaka uburyo baza vuba.
Impanuka ihuriranye n’ibibazo yari arimo byo kwibwa indirimbo ye yari ikiri muri studio igasohorwa n’umuntu bataramenya, icyakora yavuze ko bahise bayihagarika kuko itararangira.
Source: Imirasire
0 comments:
Post a Comment