Abapolisi 2 bo mu Ntara ya Kagera ho muri Tanzania
birukanywe ku kazi nyuma yo gufatwa basomana bambaye umwenda w’akazi
kandd bari ku kazi. Mugenzi wabo wabafotoye akohereza amafoto kumbuga
nkoranya mbaga, nawe ntiyarusimbutse nawe yirukanywe.
Abo bapolisi basomana
Abayobozi b’igipolisi cya Tanzaniya bakaba batangaza ko nyuma yo gusuzuma iki kibazo cy’aba bapolisi basomanye hakurikijwe amategeko agenga imyitwarire myiza y’umupolisi muri iki gihugu basanze uba aba bapolisi barasomanye atari ikibazo ahubwo ikibazo ari uko bari bambaye imyenda y’akazi ndetse bakaba n’abo bari mu kazi arinayo mpamvu hahise hafatwa umwanzuro wo kubirikana ndetse na mugenzi wabo wabafotoye agakwirakwiza aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga adasigaye.
Bongeraho ko ukurikije aho gusomana byakorewe ndetse n’uburyo byakozwemo bifite agiciro karuta icyaha cya ruswa kiri mu byaha bikomeye muri iki gihugu.
Umunyamategeko w’ikigo giharanira uburenganzirwa bwa muntu muri Tanzaniya Masoud George, akaba yavuze ko ukurikije icyaha aba bapolisi bakoze iki gihano bahawe kijyanye n’icyaha bakoze bityo ko nta kubogama kwabayeho.
Source: Imirasire

0 comments:
Post a Comment