Showing posts with label Ubuzima. Show all posts
Showing posts with label Ubuzima. Show all posts

Saturday, May 17, 2014

Kicukiro: Ibiro hafi 90 by’urumogi nibyo Polisi y'U Rwanda yafashe

Mu karere ka Kicukiro,  umurenge wa Niboye , akagari ka Nyakabanda kuwa 4 tariki ya 15  Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yahafatiye abagabo babiri bakomoka mu muryango umwe, Iyakaremye Jean d’Amour w’imyaka 37 na Mbabariye Kimaki w’imyaka 26, nyuma yo gufatanwa ibiro 88 by’urumogi nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.
 
Iyakaremye yari asanzwe acuruza urumogi kuko ngo amaze gufungirwa muri Gereza nkuru ya Kigali inshuro eshanu azira kurucuruza, ndetse n’umugore we ubu akaba ariho afungiye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Murumuna wa Iyakaremye ariwe Mbabariye we akaba ari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ivuga ko kugirango aba bagabo n’uru rumogi bafatwe, ari umuturage uri muri komite zo kwicungira umutekano wari mu kazi ke kuri Magerwa aho akorera ibiraka ku makamyo, abantu batari bamuzi bakamubwira ko bafite imari bagurisha.

Amaze kumenya neza iyo mari iyo ariyo n’aho iherereye, abimenyesha mugenzi we bakorana muri komite zo kwicungira umutekano wari uri hafi y’aho urwo rumogi rwari ruri, nawe niko guhita aha amakuru Polisi ibata muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yashimiye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bantu n’ibi biyobyabwenge, akomeza asaba ko ubu bufatanye bwakomeza.

Yavuze kandi ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi kuko umaze kurunywa nta kintu cyiza akora, uretse kwishora mu bujura,urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, gutobora amazu, gufata abana n’abagore ku ngufu n’ibindi.

ACP Gatare yabasabye ubufatanye n’abaturage kugirango ibi biyobyabwenge bibashe gucika, kuko aribo baba bazi aho ababicuruza n’ababikoresha batuye kuruta Polisi.

Source:Umuseke

Ibintu 7 nibura byagufasha gukemura amakimbirane mu buzima bwawe bwa buri munsi

Ni Gute Wakemura Ibibazo By'imibanire Mibi N'abo Mu Bana? Nubwo Ntazibana Zidakomanya Amahembe, nibyiza Kwita Kuri Ibi:

 1.Ha Agaciro Ibyiyumviro Bya Mu Genzi Wawe: Nushobora Kumenya Ibintu Mugenzi Wawe Afata Nkaho Ari Ingenzi Kuri We,bizagabanya Amakimbirane Hagati Yanyu. 

2.Iga Ku Mutega Amatwi: Igihe Cyose Uteze Amatwi Mugenzi Wawe Utamuca Mu Ijambo,ukamuha Umwanya Akakubwira Ikimurimo Bigufasha Kumenya Uko Wamubata. 

3.Erekana Umutima Mwiza: Ibikorwa,amagambo Y'ubufasha Bijye Bikuranga Mugihe Urikumwe N'inshuti Mushimire Kdi Umutere Umwete Mubyo Akora. 
Umuryango ufite ubwumvikane urangwa n'umunezero

4.Gabanya Ibiganiro Biganisha Ku Kwikunda: Gerageza Guca Bugufi Wumve No Kurundi Ruhande.Bizatuma Abandi Babona Ko Ntakindi Wifuza Uretse Imibanire Myiza. 

5.Tanga Kdi Ushime Igihe Uhawe: Ntukumve Ko Ibyo Watanze Bigomba Kugira Inyungu Bikuzanira Burigihe.Nukorera Bagenzi Bawe Ibyiza Reka Abe Aribo Batekereza Uburyo Bagushimiramo. 

6.Sangiza Abandi Ibigushimisha: Vuga Ibitekerezo Byawe,ibyo Wishimira N'ibikubangamira Kuko Ntawabirota Utavuze. 

7.Ba Uwizerwa Sohoza Amasezerano Watanze Kdi Wirindeko Witwa Indyarya.
Ibyo byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Umunyamerika Dr Olivier Walusinski, inzobere mu byo kwayura. Aya makuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa le figaro.fr.
Nk’uko ibikururanda (inzoka, imiserebanya) bibona umwuka utuma ubushyuhe butiyongera mu mubiri, ni nako umuntu n’ibindi bisimba bifite urutirigongo biwukura mu kwayura.
Ibyo bikaba bikorwa iyo byayuye hinjira umwuka ukonje hagasohoka ubushyuhe unyura mu kanwa.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko kandi umwana uri munda yayura mu gihe cy’ibyumweru 10 na 11 amaze kugira ingingo zose z’umubiri.
Bifasha umwana kubona umwuka uhagije ukenewe mu bwonko.
Iyo ubwonko butabonye umwuka uhagije bituma habaho kuribwa umutwe, umunaniro ukabije, cyangwa izindi ndwara zibasira icyo gice cy’umubiri.
Ni yo mpamvu habaho kwayura kugira ngo ubushyuhe butiyongera.
Dr Olivier Walusinski ntiyagaragaje ikigero cy’ubushyuhe ubwonko bukenera, ariko yavuze ko nta muntu ukwiye guterwa ikibazo no kwayura kuko ari ingirakamaro.
Umuntu yayura iyo ashonje, ananiwe abyutse cyangwa afite ibitotsi.
Hari n’ubwo bibaho mu gihe umuntu arebye undi yayura na we bikamubaho.
- See more at: http://imboni.com/spip.php?article1050#sthash.fRzBT039.dpuf

Video: Nyuma y'imyaka 50 akora muri laboratoire yahakanye ko Nta SIDA ibaho

Icyorezo cya SIDA giteye ikibazo Isi yose, kugeza ubu ntabwo kivugwaho rumwe n'abantu batadukanye, ubwo SIDA yamenyekanaga hano mu Rwanda 1982 abantu bapfa ariko ntanumwe uzi icyimwishe ahubwo ugasanga babyitirira indwara ya Marariya. nawe iyumvire uyu muganga wamaze igihe kinini cyane akora muri Laboratoire ikomeye ku Isi akaba avuga ko nta SIDA ibaho. we akavuga ko ababitangaje ko SIDA ibaho ari abashakashatsi gusa mugihe we amaze imyaka 50 irenga akora mubya Laboratoire.

Reba VIDEO


amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS