Auddy Kelly |
Auddy Kelly aganiraga n’ umwe mubanyamakuru wa Bimenye Neza kugirango agire icyo avuga mu gihe uyu mwaka wa 2013 uri kugana
ahahera, hamwe no gutangira umwaka munshya wa 2014, Bimenye Neza ikomeje kugenda
yengera umuhanzi umwe k’ uwundi kugirango abakunzi babo bamenye uko abahanzi
babo byabagendekeye kandi nibyo bateganya muri 2014.
Auddy yatagiye yifuriza abantu bose Noheri nzaza n’
umwaka munshya muhire,
kuri Auddy ati: “njye ibyo nifuzaga kugeraho
nabigezeho, wenda sinabigeraho neza nkuko bikwiye muribuka Concert nakoze, yuko
hari akabazo kabyitambitsemo nibyagenda neza, naho ubundi iby’ uyumwaka wagenze
neza kurusha uko nabiteganyaga, bitewe nuko izina Auddy ryageze ahantu kure
kuburyo abantu benshi bamaze gusobanukirwa umuhanzi Auddy cyane ko hari imwe mu
maradio yahisemo gukoresha Indirimbo yanjye nk’ ikirango binyerekako indirimbo
yakunzwe”.
Auddy uy’ umwaka yasohoye indirimbo zigera kuri 4
harimo: ntukibagirwe, nkoraho Mana,
sinzagutererana yakoranye na Jody, hamwe na Dushime.
“Turategura Imana nayo igategura ibindi, uy’ umwaka ndifuza
gushira hanze album 2 arizo Ndakwitegereza na Nkoraho Mana ya Gospel” uwo ni
Auddy,
Bimenye Neza imubaza niba agiye kwimukira muri gospel
asubiza agira ati: “Hoya! Ariko nayo nyimukiyemo ntakibazo”
Nubwo Noheri yabaye Auddy ari mubantu batayireye neza
kuko yarari mu masomo, n’ ubwo yagiye inyandungu kuririmba yaragarutse akomeza
kwitegura ibizamini, akomeza agira ati: “ndamutse ntowe n’ abanyamakuru cyangwa
ababishinzwe nanjye nakwitabira amwe mu marushanwa ya Guma Guma cyangwa Salax
Aword”
Natwe tumwifurije ishya n’ Ihirwe n’ umwaka munshya
muhire w’ 2014.
0 comments:
Post a Comment