Tuesday, December 31, 2013

Intabwe 13 zo Gusomana Neza (Igice cya kabiri)



Gusomana Kwiza
Ku muntu utarasomana ho na rimwe yumva gusomana bigoye. Ariko kandi ni byo. Gusoma umugore, umukobwa cyangwa umuhungu bwa mbere ntibyoroshe. Kubibona mu mashusho biroroshye ariko kubishyira mu bikorwa ni ikindi kibazo. Iyi nkuru irakugezaho uburyo wakwitwara mu buryo bwo gusomana. 


7. Ntabwo ari ngombwa ko ukoresha ururimi kugira ngo gusomana biryohe. Gusomana kwinshi kuryoha ntigukoresha ururimi. Gukoresha ururimi(French Kiss) biraryoha ariko iyo umuntu abisobanukiwe neza. Niba utabisobanukiwe, byihorere gusomesha iminwa biraryoha na byo.

8. Iyo umaze kumenyerana n'umukunzi wawe ushobora kugerageza uburyo bwo gusomana bwabashimisha.

9. Ntugasuzugure gusomana. Ni ubryo bwo kuvuga ibyo udashobora kwatuza amagambo! Kumubwira ko umukunda kandi ko wifuza ko muba umwe. Abagabo benshi babona ko gusomana ari inzira ifite aho ibaganisha-ku gitsina. Ni byiza kubaha gusoma ukabikora ubikunze, iyo umugore abibonye ashobora kugusaba ko mujya mu yindi ntera.

10. Ni byiza gusomana uhumirije.Ushobora gutangira gusomana ureba ariko iyo iminwa imaze gukoranaho ni byiza gufunga amaso kuko bituma wibagirwa byose ugatekereza gusa ku gikorwa cyo gusomana. Abantu bakunze kuvuga ko niba umugabo arimo kugusoma areba ataba akwitayeho. Ni byo. Nuramuka urimo gusomana n'umuntu ukabona arakanuye uzamenye ko utamuba mu mutima!

11. Mbese urashaka ko agusoma? Mwegere. Umusekere, umurebe mu maso aho kureba hirya cyangwa hasi. Wikwipfumbata ahubwo irekure. Ugomba kwerekana ibimenyetso by'uko ushaka ko agusoma .Ku bagore, niba wifuza ko umugabo agusoma ugomba kwicara umwegereye kandi umureba. Niba muhagaze ntugomba kumutera umugongo. Ahubwo uramwegera ukamureba mu maso! Ushobora kumusaba ko agufungira neza iherena cyangwa akurebera niba urunigi rwawe rufunze neza! Kugira ngo abikore bisaba ko akuzengurutsa amaboko icyo gihe uhita umureba mu maso uteretse amaso ukamuhamagara mu izina n'akajwi koroshye. Ntiyabura kugusoma.

12. Gusomana n'igitsina. Iyo musomanye cyane hari igihe muba mwumva mushatse kujya ku yindi ntera. Si byiza ko mujya mu yindi ntera mutabyiteguye kubera ingaruka ziterwa no guhuza ibitsina bitateguwe. Ni byiza guhitamo gusomanira ahantu byatuma mudashobora guhuza ibitsina nko mu busitani bwa rusange cyangwa muri film. Gusomana mwicaye ku buriri akenshi bivamo guhuza igitsina.

13. Gira isuku! Ugomba koza mu kanwa kandi ukaba uhumura neza!

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS