Kur’
uyu uwa gatandatu tariki 7 Ukuboza nibwo berekeje I Belgium, iri tsinda mbere yo kugenda, Platini na TMC bahisemo
gusiga bashyize hanze amashusho y’indirimbo Ungaraguza agati bakoranye na
Riderman
Bimenye
Neza, iganira nabo basore Platini na TMC, bagize bati “iyi n’ impano duhaye
abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange indatwa za Dream Boyz, tubifuriza
kuzarangiza neza umwaka wa 2013.”
Bakomeza
bagira bati “amashusho ya Ungaraguza agati agaragaza ko mu Rwanda ibintu bigenda
bitera imbere. Urebye indirimbo nka ‘Magorwa’ ukareba na ‘Ungaraguza agati’
buri muntu afite uko yapima itandukaniro. Gusa kuri twe bigenda biba byiza
nubwo amikoro akiri make mu kuba umuntu yakora video yifuza.”
Tmc
ubwo yabazwaga urwego bumva bashaka kugezaho itsinda rya Dream Boyz, dore ko
bageze aho batumirwa ku mugabane w’u Burayi, TMC yagize ati “Buri gihe umuntu
ahora ashaka gutera imbere, gutumirwa mu mahanga ni byiza kuko bikwereka ko
hari abandi bantu bita ku muziki wawe batari abo mu Rwanda gusa. Ariko niyo
tutatumirwa tugomba guharanira kuba abahanga b’icyiza tukaba abaswa b’ikibi. Ni
ukuvuga kotugomba guhora dukora cyane.”
Bamwe
mu bahanzi n’abaririmbyi bo mu rwanda bakunze kuvugwaho gukora amashusho
atanogeye ijisho ariko TMC yemeza ko ubu gukora video bibatwara amafaranga
menshi kuko bashyiramo ingufu nyinshi kuko ngo bagamije gukora ibyiza gusa biri
ku rwego mpuzamahanga, aho byakurura n’abanyamahanga gukunda ibihangano byabo
hakaba ndetse n’abifuza kuzajya baza gutunganyiriza muzika yabo mu Rwanda.
0 comments:
Post a Comment