Umunyakenyakazi Ruth Matete wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 5 umwaka ushize, yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe rwa facebook, ku mugoroba wo ku italiki ya 9 Ukuboza 2013, yanditse asaba imbabazi kubera imyambarire avuga ko idahwite yaririmbye yambaye mu birori byo gusoza irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6, ku Cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2013.
Bigaragara ko Matete yababajwe cyane n’ imyambarire ye idahwitse mbese yagaragaye nk’ uwambaye ubusa kandi ubusanzwe we ari umukristu.
Ruth Matet
"Kuba hari benshi natengushye, ndumva nabuze amagambo nakoresha nsaba imbabazi, kubera imyambarire idahwitse yanjye mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya Tusker Project Fame6. Ntanyuze kure, reka nsabe imbabazi nkomeje.
Igihunga mu kuririmba n’ abafana bishobora gutuma umuntu akora ikosa. Ndasenga nsaba ngo bivuye ku mitima yanyu mumbabarire kandi ntimumveho. Ndasaba imbabazi nkomeje kubera amakosa yanjye. Nashatse abajyanama n’ abampugura mu by’ umwuka kandi ndizera ko mu nama zabo, nzatera imbere kandi nkarushaho gusa nka Kristu." Niyo magambo yanditse ku rubuga rwa facebook.
Usibye ku rubuga rwe rwa facebook, Matete kandi yanakoresheje urubuga rwa twitter naho asaba imbabazi. N’ agahinda kenshi ati, mumbabarire kuko ndaremerewe.
Matete Ruth Abel yaba afite ishingiro zo gusaba imbabazi akomeje kuko ngo ubusanzwe ari umuririmbyi muri korali yo mu itorero ry’ iwabo muri Kenya.
Imyambarire ya Matete Ruth, ku Cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2013, yari yavugishije bamwe mu bamuzi nk’ umukristu w’ umuririmbyi muri korali ya Kenya.
0 comments:
Post a Comment