Saturday, January 11, 2014

Ariel Sharon - wigeze kuba ministri w'intebe wa Israheli- yitabye imana. Yari afite imyaka 85.


Yari amaze igihe yarataye ubwenge bimwe bita coma kuva igihe agiriye ikibazo gituma amaraso atagera neza mu bwonko mu mwaka wa 2006.

Mu minsi mike ishize uburwayi bwe bwarushijeho kumera nabi mu gihe imyanya myinshi y'umubiri we irimo n'impyiko itakoraga neza.

Ariel Sharon yagize uruhare rukomeye mu mateka ya Israheli kuva igihe cy'intambara y'ubwigenge mu myaka ya 1940 igihe yari umujenerari mu ngabo.

Mu nyuma yaje kuba umunyapolitiki, ariko rero abantu benshi ntibamuvugaho rumwe.
Mu mwaka wa 1982, igihe yari ministri w'ingabo, yagabye igitero kuri Libani igihe impunzi z'abanyapalestina zibarirwa mu magana zicwaga n'abakiristu bashyigikiye Israheli mu nkambi z'impunzi za Sabra na Shatila.
Kimwe mu bikorwa bye bya nyuma cyabaye kubaka urukuta rutuma abanyapalestina batinjira muri Israheli.

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS