Friday, January 17, 2014

Dore 3 ba mbere batsinze neza mu gihugu mu mashuri abanza

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange mu mwaka wa 2013.
cy’amashuri yisumbuye, muri rusange iyi minisiteri ikaba ivuga ko abanyeshuri bakoze neza mu bizamini by’umwaka wa 2013.
Ashyira ahagaragara aya manota, kuri uyu wa Kane Minisitiri w’uburezi, Dr. Biruta Vincent yavuze ko mu mashuri abanza abanyeshuri bangana na 173,336 aribo biyandikishije gukora ibizamini, muri aba banyeshuri, abangana na 6% ntabwo babonetse nubwo bari biyandikishije, ibi bivuze ko 94% aribo bakoze.
Abakobwa batsinze bangana na 54.89% naho abahungu bo bangana na 45.11%.
Muri aba banyeshuri harimo abagaragaje ubuhanga kurusha abandi, aba bakaba bari mu cyicyiro cya mbere, bangana n’ibihumbi 5,465.
Dore 3 ba mbere batsinze neza mu gihugu mu mashuri abanza
1. Murekezi Ihirwe Patience wiga kuri Kigali parents
2.
Manzi Jonani wigaga kuri Kigali Parents
3. Mugisha Ambroise wiga kuri Groupe foundation center for éducation
Mu cyiciro rusange, abanyeshuri bangana n’ibihumbi 96,479 nibo bari biyandikishije gukora, abangana n’ibihumbi 93,889 nibo bakoze ibizamini.
Aha minisitiri Biruta avuga ko abangana na 85% batsinze ibizamini, 50.28% bakaba ari abakobwa naho 49.72% bakaba abahungu.
Muri iki cyiciro, naho hagaragaramo abakoze neza kurusha abandi, bangana na 10%, abahungu bakaba baraje imbere kurusha abakobwa kuko bangana na 64.30%, naho abakobwa bangana na 33.70% mu batsinze cyane.
Dore abakoze neza kurusha abandi mu cyiciro rusange
1. Ashimwe Christine wo ku kigo cya Lcyee Notre-Dame de Citeaux
2. Dushime Sandra Marie Muriella wo kigo Lcyee Notre-Dame de Citeaux
3. Mugisha Jesse wo ku kigo Nu-Vision High School.
Abashaka kureba amanota yabo kuva kuri uyu wa Kane byahise bitangira kureberwa kuri telefone. Urangije amashuri abanza yandika P6 agakurikizaho nimero imuranga yakoreyeho akohereza ubutumwa bugufi(sms) kuri 489 muri sosiyete y’itumanaho yose waba ukorana nayo mu Rwanda. Mu cyiciro rusange, wandika S3 ugakurikizaho nimero iranga umunyeshuri yakoreyeho, ukohereza kuri 489.
Guhera kuri uyu wa mbere tariki, abanyeshyuri bazaba bashobora kubona amanota yabo ku bigo bigaho, kuko kuri uyu wa Gatanu abayobozi b’ibigo bazajya gufata amanota kuri Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB). Abanyeshuri bashobora kandi kubona amanota yabo ku rubugaa rwa REB(www.reb.rw), bahita bakwereka amabwiriza ukurikiza.


0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS