Sunday, February 16, 2014

Ibintu by’ibanze wakora uramutse ufite umwana unyara ku buriri

Bamwe mu babyeyi bafite abana bakiri bato iyo muganiriye bakubwira ko abana babo banyara ku buriri rimwe na rimwe ugasanga bisa n’ibibateye ipfunwe. Hari n’abibwira ko umwana muto unyara ku buriri aba abikorera ingeso ku buryo hari n’ababyeyi badatinya kubatonganya no kubakubita.

Igitera abana kunyara ku buriri

Ubusanzwe kunyara ku buriri ku bana bakiri bato ni ibintu bisanzwe. Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura abana bangana 10% barengeje imyaka itanu ushobora gusanga banyara ku buriri.
  • Akenshi biterwa n’ uko imibiri yabo iba ikibura imisemburo ituma uruhago rukomera ku buryo rubasha kwihangana. Iyo misemburo izwi ku izina rya Vasopressine iyo ikiri micye, imiyoboro y’inkari n’ uruhago ntibibasha gutangira inkari mu gihe bibaye ngombwa.


  • Hari n’igihe usanga bamwe mu bana bashobora kuba bagira iki kibazo bitewe n’imiterere karande y’ umuryango. Ibi bikunze kubaho rimwe na rimwe iyo nk’ umwe mu babyeyi be yaba yararekeye kunyara ku buriri atinze.

Uko wakwitwara mu gihe umwana wawe anyara ku buriri

Mu gihe umwana wawe ahuye n’iki kibazo nk’ umubyeyi ntiwagombye guhangayika ngo utekereze ko ari ingeso cyangwa indwara. Ibi ni bimwe mu byo wakwirinda gukora:

  • Mu gihe umwana wawe anyara ku buriri si ngombwa kumubwira nabi kuko amaherezo biba bizarangira. Si byiza gutonganya umwana wawe igihe afite iki kibazo kuko ashobora kumva ko ari wenyine.

  • Kumuha akato si byiza kuko bishobora gutuma yiheba kandi akumva ko utamubyaye.


  • Hari bamwe mu bana usanga batinya kugira icyo banywa kugira ngo batanyara ku buriri . Nk’umubyeyi ni byiza kumvisha umwana ko bizakira kandi ntumubuze kuba yagira icyo anywa.

  • Ku mwana ufite iki kibazo ari mukuru bikunze kumutera ipfunwe haba mu bo bavukana cyangwa bagenzi be. Usanga nanone akenshi badashobora kugira aho bajya bitewe no gutinya ko banyara ku buriri nijoro baryamye. Nk’umubyeyi rero wakwirinda kumutererana.

Ubundi buryo wamufasha

- Niba umwana anyara ku buriri byaba byiza utamwimye icyo kunywa ariko ukamuha icyo kunywa cyinshi ku manywa nijoro ukamugabaniriza ariko atari burundu,
- Byaba byiza ugiye umwibutsa kujya kwihagarika mbere yo kuryama, wajya kumusezeraho ukabimwibutsa.

  • Ni byiza ko inzira anyura ajya kwihagarka iba ibona neza kugira ngo bitaza kumugora ashatse kwihagarika nijoro bimutunguye kandi ari mu mwijima.


  • Ni byiza kumushakira umwenda w’ ijoro (pinjama) utamugora kuwufungura mu gihe agiye kwihagarika.

  • Niba bitamuteye ipfunwe wamuha “pot” yo kwihagarikamo nijoro wabona atabyishimiye ukamureka. Si byiza kubimutegeka.

Mu gihe umwana wawe ari hagati y’imyaka itanu n’ itandatu afite icyo kibazo ariko kidahoraho biba bitanga icyizere ko bizashira keretse iyo biba buri munsi. Muri iki gihe ni ho ushobora kuba wakwitabaza muganga.



source: umuganga

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS