Waba usaba
ubucuti abakobwa bakagutera utwatsi? Sobanukirwa impamvu bikugendekera gutyo
ndetse umenye n’ibyo usabwa kugira ngo ukunde ubone umukobwa w’inzozi zawe
Hari abasore/abahungu bamwe na bamwe basaba ubushuti ariko ugasanga ntibikunze kubahira, buri gihe
bagahora baterwa utudobo (babengwa) ariko ntibamenye impamvu ibitera ndetse
ugasanga rimwe na rimwe bakurijemo no kwiheba cg se gucika integer, aho bamwe
bafata umwanzuro ko nta mukobwa n’umwe bazongera gutereta cyangwa se bagakomeza
gukoresha uburyo budakwiye bigakomeza kubapfana; ibi bigatuma bamwe bibaza
ibibazo byinshi, harimo nko kwibaza niba ari uko nta gikundiro bafite,
amafaranga se, n’ibindi. Burya rero ngo si ko biri kuko uko waba umeze kose ushobora gusaba ubushuti
ukabuhabwa ahubwo ngo ikibazo ni uko waba ubikora mu buryo butari bwiza.
Dore rero inama zo gukurikiza ubundi ugasaba urukundo kandi
ukaruhabwa:
Wowe muhungu/musore, igihe cyose ufashe umwanzuro wo kujya
gusaba ubucuti, banza umenye ko atari itegeko ko buri mukobwa wese usabye
ubucuti agomba kukwemerera nubwo wahatiriza
gute kuko bishoboka ko uwo
mukobwa yaba afite indi ncuti, afite ibindi bimuhugije cyangwa se yumva
atanameze neza ku buryo yakwinjira mu by’urukundo, dore ko bitanoroshye. Rero
mbere y’uko ujya gusaba ubucuti banza
umenye ko ibi byose bishobora kubaho. Mu gihe kandi bikubayeho wicika intege
cyangwa se ngo ufate umwanzuro wo kubireka burundu, komeza ugerageze kuko uwo si we wawe, uzabona undi mukobwa
w’inzozi zawe.
Ngo haba hari amakosa menshi ajya akunda gukorwa n’abasore
iyo barimo kwaka ubucuti ariko ntibabimenye, nyamara ngo mu gihe wabimenye
ntabwo bishobora kukwangira. Niba rero wifuza gusaba ubucuti bikaguhira burya
ngo gerageza kwirinda amakosa akurikira kuko wasanga ari yo mpamvu bitajya
biguhira hanyuma unakurikize inama uribugirwe:
1. Ikosa rya mbere
ugomba kwirinda ni iryo kugaragaza ko utifitiye icyizere imbere y’uwo usaba
ubucuti
Ngo mu gihe urimo uvugisha cyangwa se uganiriza umukobwa
wumva yakubera incuti, gerageza umwereke ko wifitiye icyizere kuko ngo burya
abakobwa bakunda abasore bigirira icyizere. Muvugishe wisanzuye kandi ucisha
make kuko ngo numuvugisha wikomeje, umukanga,
nta cyo azakumarira. Ariko numwisanzuraho kandi ugacisha make azakwisanzuraho
akubwire byinshi wifuza kumumenyaho, ari yo nzira yo kukwemerera ubucuti.
2. Irinde ikosa ryo
guhubuka umubwira ibigambo byinshi n’imitoma itagira ingano
Burya ngo abakobwa benshi ntibakunda abasore bahubuka ,
bakunze kugira ibigambo byinshi ndetse bakanabivanga n’imitoma mu gihe bitari
ngombwa. Akenshi rero abahungu bakora ibi bagira ngo ni bwo bari bukurure
abakobwa ariko burya ngo si ko biri kuko
biba bigaragaza ko ibyo bintu uvuga uhubutse bitagufasheho bityo ngo akabona ko
udakomeye mu byo uvuga. Mugihe rero ngo ugiye gusaba ubucuti genda wiyoroheje
(wibigira intambara), umusuhuze unamwibwire mu gihe ubona ashobora kuba atakuzi
neza, umubwire n’utundi tugambo dusazwe nko kumubaza niba yaryohewe, uko ijoro
ryamugendekeye, n’ibindi bitewe n’igihe, wirinde kumusaba ubucuti ako kanya,
bityo ngo azabona ko uri umuntu warezwe kandi ushobora gusabana biguheshe
amanota meza imbere ye.
3. Irinde kuba wamuhagarara iruhande cyangwa se ukamurindira
igihe kinini mu gihe ari kumwe na
bagenzi be (abakobwa b’inshuti ze)
Iri ngo ni ikosa rikomeye rikunda gukorwa n’abahungu benshi,
ukabona umukobwa ari kumwe na mugenzi we bakeneye kwiganirira utuntu twabo, na
we kuko wumva wamuhora iruhande ntubahe akanya ngo biganirire. Ibi rero ngo
bibangamira abakobwa batari bake aho baba babona atari ikinyabupfura
cy’umuntu wifuza ko yakubera inshuti.
Mu gihe ubonye ngo arikumwe cyangwa se ahuye n’izindi nshuti
ze mubwire ko wishimiye kumubona, no kumenyana n’izo ncuti ze umusabe nimero ye
ya telephone, hanyuma ubabwire ko
udashoboye gukomeza kuba hamwe na bo
kubera izindi gahunda ufite, ubasezere wigendere ubundi ukomeze gahunda
zawe, werekane ko ufite ubuzima bwawe kandi uzi kubwitwaramo, icyo wari kumubwira uzakimubwire ubutaha cyangwa uze kumuhamagara ugeze mu masaha ukeka ko adahuze, hanyuma na wa
mukobwa usaba urukundo, azibuka ko
wamwubashye kandi ukubaha n’inshuti ze, abone ko witwara nk’umuntu ufite
ikinyabupfura kandi warezwe abe yakwifuza ko wazamubera ishema no muri bagenzi
be ndetse kandi ngo n’umwe bari bari kmwe azamugushimira.
4. Irinde ikosa ryo kwaka nimero cyangwa se kubaza andi
makuru wifuza kumenya ku mukobwa hanyuma
ngo nurangiza uhite ujya kuvugisha undi mukobwa
na wa wundi wifuza kwaka ubucuti agihari akureba
Ibi rero ngo ni bibi cyane kuko wa mukobwa ahita abona ko
nta gahunda ugira kandi ko ukunda
abakobwa benshi. Mu gihe rero ngo umaze
kumwaka numero ye ya telephone, hita ugenda niba hari na gahunda wari ufitanye
n’abandi bakobwa hafi aho ube uretse, ubikore ariko yagiye ngo naho ubundi
biguha isura itari nziza imbere ye hakaba nubwo
ushobora no kuza kumuhamagara ntanakwitabe kuko nta gihe cyo guta ku
muhungu nk’uwo afite.
5. Wikora ikosa ryo kwiyemera imbere ye (Kumwereka ko uri
umuntu ukomeye)
Usanga abasore benshi bibwira ko nibatiyemera ngo bivuge
ibigwi abakobwa batari bubemere ariko ngo burya si ko biri, itondere kuba uri
imbere y’umuntu wifuza kwaka ubucuti ngo
utangire kumbwira uko ukomeye, amafaranga ufite, akazi ukora, inzu ubamo, ubwoko bw’imodoka
utunze cyangwa se n’undi mutungo wawe, kuko ngo ibi abakobwa benshi bifuza gukunda no gukundwa urukundo nyakuri
atari byo baba bifuza kumenya ku ikubitiro. Ahubwo ngo jya ugerageza kuba uwo
uri we, ibindi byose nubwo waba ubifite; nk’ako kazi keza n’imodoka, azaba
abimenya kuko ntibigura urukundo cyangwa se ngo bibe byatuma agukunda ndetse kandi niyo waba utanabifite irinde
kwiyerekana uko uteri; icyo usabwa ni ukumwereka uko uri akagukundira uwo uri
we ntagukundire ibyo ufite.
Ngo nubwo akenshi
usanga abantu benshi bibwira ko abakobwa bakunda abasore bafite ibintu ariko
ngo burya si ko biri ababibakundira ntabwo baba bafite urukundo kuko ngo
n’ikizabikwereka ni uko iyo yabigukundiye bikageza ho bigashira akwanga. Aha
rero ngo menyako abakobwa bakunda ababereka ko bazabaha urukundo nyakuri,
bakabatetesha, kuruta uko wamwereka ibintu, aha ngo icyabikwemeza ni uko
ushobora kubona umusore ufite ibintu ndetse n’uburanga ari bwose ariko ntakundwe, ariko hakaba n’ufite duke
ariko ugasanga yigondeye umukobwa w’igishongore. Ibi rero ngo nta kindi bisaba
uretse kwerekana ko uri umugabo nyamugabo ushobora kwifatira icyemezo runaka,
ko uri umuhanga, ko ufite urukundo, ko uzamutetesha kandi ko ufite n’ubushobozi
bwo kwitanga mu gihe bibaye ngombwa kuko ngo ibi ari byo akenshi abakobwa baba
bifuza ku basore bumva bazagiraho ubucuti, naho ibindi bikaza ari inyongera.
Mugihe rero wowe musore uzirinda aya makosa yose ndetse
ugakurikiza inama wagiye uhabwa, ngo hehe no kongera guterwa akadobo (kubengwa)
cyangwa ngo witinye utekereza ko nta
wakwemera, kuko wabonye uko ugomba kubyitwaramo ubundi ukabona umukobwa
w’inzozi zawe.
0 comments:
Post a Comment