Abanyarwanda n’Abanyekongo baza kurangura mu Rwanda
bavuga ko kuva mu kwezi kwa Werurwe bakwa amafaranga y’umurengera n’abakozi bo
ku mupaka wa Congo atandikwa mu bitabo mu gihe ubajije impamvu akamburwa
ibicuruzwa bikajya kubikwa.
Nyuma yo kwanga gutangaza amazina yabo kugira ngo badahura n’ibibazo ku mupaka wa Kongo, bamwe mu bambutsa ibicuruzwa bavuga ko amafaranga bakwa adashyirwa mu isanduku ya Leta kuko ntaho yandikwa.
Umwe ati “niba ari ugushaka kwinjiza imisoro biciye mu kuri kuki dutanga ibihumbi 50 by’amafaranga ya Kongo bakatwandikira facture ya 4000? kandi iyo ubajije barakubwira ngo bizane tubibike bakagutera ubwoba, ibi bikajyana nuko n’abandi bagenda bakwaka amafaranga atagira aho yandikwa.”
Nk’uko abambutsa ibicuruzwa babitangaza ngo ibicuruzwa byinshi biva mu Rwanda byongerwa iyi misoro idasobanutse kuko nk’ibinyobwa bya Bralirwa byongeweho 40% by’umusoro byatangaga, naho imyungu na Kawunga byiyongeraho 50% by’amafaranga yasorwaga, abacuruzi benshi bakaba batinya kongera kujyana ibicuruzwa muri Kongo.
Abacuruzi bo ku mupaka muto bavuga ko uku kongera amafaranga acibwa ibicuruzwa biva mu Rwanda atareba Abanyarwanda gusa kuko n’Abanyekongo baza kurangura bayacibwa, gusa ngo byatumye abohereza ibicuruzwa Goma bagabanuka kuburyo abacuruzaga imifuka 50 ya Kawunga bacuruza 20.
Abasanzwe bikorera ibicuruzwa byoherezwa Goma bavuga ko izi ngaruka zibageraho kuko ibicuruzwa bigabanuka nabo akazi kaba gacye, mu gihe byari bisanzwe bikorwa n’abafite ubumuga bw’ingingo babyambutsaga ku magare bakoresha bikababeshaho n’imiryango yabo.
Rwakunda Lambert, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu karere ka Rubavu avuga ko izi mpinduka ziboneka ku ruhande rwa Kongo naho u Rwanda ntacyahindutse, akavuga ko hatekerezwa inama yahuza abashinzwe imisoro ku ruhande rw’intara y’uburengerazuba n’intara ya Kivu gusa ntirashobora gutangira.
Rwakunda avuga ko mu myaka yashize Abanyarwanda bari basanzwe bahahira Goma ari benshi ariko ubu ibintu byarahindutse Abanyegoma nibo bahahira mu Rwanda, kuba imisoro yibyoherezwa Goma yarazamuwe ngo bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi ariko abazagirwaho n’ingaruka zikomeye n’abaturage ba Goma baza guhahira mu Rwanda.
Source:Kigalitoday
0 comments:
Post a Comment