Ukwizera no kwemera bivuga ngo Allah [Imana] yabyaye umwana byemerwa n’Abakirisitu, itsinda ry’Abayahudi, byanemerwaga bikanizerwa na bamwe mu bapagani b’Abarabu. Bose bizera bakanemera ko Allah [Imana] Yahisemo anabyara umwana Ubwe.
Sura At-Taubah, No.9, umurongo 30 iravuga iti:
وَقَالَتِ الْيَهُودُ عُزَيْرٌ ابْنُ
اللَّهِ وَقَالَتِ النَّصَارَى الْمَسِيحُ ابْنُ اللَّهِ ۖ ذَٰلِكَ قَوْلُهُمْ
بِأَفْوَاهِهِمْ ۖ يُضَاهِئُونَ قَوْلَ الَّذِينَ كَفَرُوا مِنْ قَبْلُ ۚ
قَاتَلَهُمُ اللَّهُ ۚ أَنَّىٰ يُؤْفَكُونَ
“Abayahudi
bavuga ko Uzayiri ari umwana wa Allâh. Abakristo nabo bakavuga ko Masihi
[Mesiya- Yezu] ari umwana wa Allâh. Ibi ni ibyo bavugisha iminwa yabo,
[batabanje kubitekerezaho]. Ku birebena n’ibi bavuga, rwose birasa
n’ibyavugwaga n’abahakanyi babayeho mbere yabo. Allâh
Yarabavumye. Ariko se ubundi barayoba bagana he?!”
Kandi, ku
bijyanye n’abapagani b’Abarabu, Sura Yunus, No.10, umurongo 68 haravuga ngo:
قَالُوا اتَّخَذَ اللَّهُ وَلَدًا ۗ
سُبْحَانَهُ ۖ هُوَ الْغَنِيُّ ۖ لَهُ مَا فِي السَّمَاوَاتِ وَمَا فِي الْأَرْضِ
ۚ إِنْ عِنْدَكُمْ مِنْ سُلْطَانٍ بِهَٰذَا ۚ أَتَقُولُونَ عَلَى اللَّهِ مَا لَا
تَعْلَمُونَ
“[Abayahudi,
Abakrisito n’abapagani] Baravuze bati: Allâh Afite umwana!
Icyubahiro n’Ubutungane byose ni iBye! [Allâh] Arihagije
cyane [bityo ntakeneye umwana cyangwa umugore]. Ibiri mu majuru no ku isi byose
ni iBye. Nta gihamya mufite cyemeza [ibyo binyoma]. Mbese muravuga kuri Allâh ibyo mutazi?!”
Hariho indi
mirongo myinshi muri Kor’ani Nziranenge yerekana ugufutama kw’iki gitekerezo
cyabo.
Mu guciraho
iteka iyi myizerere, umurongo wa mbere w’iyi mirongo ivugwaho uravuga uti:
قَالُوا اتَّخَذَ اللَّهُ وَلَدًا ۗ
سُبْحَانَهُ
“[Abayahudi,
Abakrisito n’abapagani] Baravuze bati: Allâh Afite umwana!
Icyubahiro n’Ubutungane byose ni iBye!...”
Ni ukubera iki
Allah akeneye kwiha umwana w’umuhungu we bwite? Mbese
hari uwo akeneye? Mbese hari icyo Adafite? Mbese Akeneye gufashwa? Cyangwa se,
ni ngombwa kuri We ko agira abamukomokaho?
هُوَ الْغَنِيُّ ۖ لَهُ مَا فِي
السَّمَاوَاتِ وَمَا فِي الْأَرْضِ
“…[Allâh] Arihagije
cyane [bityo ntakeneye umwana cyangwa umugore]. Ibiri mu majuru no ku isi byose
ni iBye.”
*
* * *
Ni We Wenyine
Nyiribintu n’ibiremwa byo mu isi y’ibibaho byose niWe wabiremye. Kandi yaremye
byose Aagombye kugira ikindi cy’undi aheraho, nta gutegurirwa, cyangwa
atagombye gukenera ibindi bikoresho byari bisanzweho kugira ngo abyifashishe.
Ni iyihe mpamvu
ituma Ahatirwa kugira umwana mugihe buri kintu cyuzuye ku Bwe?
إِنَّمَا أَمْرُهُ إِذَا أَرَادَ
شَيْئًا أَنْ يَقُولَ لَهُ كُنْ فَيَكُونُ
“…
Iyo Ashatse kugira ikintu icyo aricyo cyose [arema], nta kindi akora uretse ko
ategeka gusa ati: Baho, maze kikabaho.”
Insobanuro
Uretse umurongo
wo hejuru, ijambo /kun fayakun/ ‘Baho, maze kikabaho!’ ayo magambo yavuzwe
kenshi mu mirongo myinshi ya Kor’ani, harimo iyi ikurikira:
1. Sura 'Al-i-'Imran, No. 3, umurongo 47
2. Sura 'Al-i-'Imran, No. 3, umurongo 59
3. Sura Al-An'am, No. 6, umurongo 73
4. Sura An-Nahl, No. 16, umurongo 40
5. Sura Maryam, No. 19, umurongo 35
6. Sura Yasin, No. 36, umurongo 82
7. Sura Qafir, No. 40, umurongo 68
Iri jambo Baho, maze kikabaho rijyanye n’Ubushake bwa Allah
n’Ubushobozi bwe buri Hejuru ya byose ku bijyanye no kurema.
Mu gusobanukirwa n’ibi neza, tugomba kumenya insobanuro
y’Ubumwe bw’Ibikorwa n’iremwa ry’ibyaremwe byose byaremwe mu bushake bwa Allah.
Mu by’ukuri, Ubumwe bw’Ibikorwa, mu bijyanye n’ibikorwa Bye, ntakeneye ubufasha
ubwo aribwo bwose cyangwa umufasha wava hanze kugira ngo amufashe. Ashobora
gukoresha icyo ari cyo cyose ku bw’ubw’intego, uburyo ubwabwo nabwo bwaremwe na
We kandi bukoreshwa na We. Si ukuvuga ko akeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose
buturutse hanze Ye kuko butavuye kuri We, cyangwa se kugira ngo buturuke ahandi
aho ariho hose, iyo Allah Aba hari ubufasha cyanwga uwo ariwe wese akenera,
ntiyari kuba ashoboye gukora icyo Ashaka icyo ari cyo cyose. Oya, si ko bimeze.
Ibikorwa bya Allah, nta wundi bikeneye nk’umufasha kugira umwana, ahubwo We
Ubwe bwite n’Ubushake Bwe byonyine.
Insobanuro ni uko ubusobanuro bw’ijambo /kun fayakun/ (Baho,
maze kikabaho) ni ukugira ngo gusa rigarure abantu mu nzira ubwenge bw’umuntu
yuko Ubushake bw’Ushoborabyose, mu by’ukuri, budashobora gusobanurwa
hakoreshejwe amagambo.
ـ قال رسولُ اللّهِ صلى الله عليه
وآله: أنا مدينةُ العلمِ وعليٌّ بابُها، فمَن أرادَ العلمَ فلْيَأتِ البابَ.
Amir-ul-mineen Ali ibn-Abi Talib (Alayihi Sallamu) uwo
intumwa y’Imana
(Sal-Allaahu 'alayhe Wa Aalih Wa Sallam) itunganye
yatangaje ivugaho iti: Ndi umujyi w’ubumenyi Ali akaba umuryango wawo, uzanjya ashaka ubumenyi [bwanjye]
ajye aca mu muryango. Yaravuze ati
Niwe washyizeho gahunda y’iremwa ry’isi n’amajuru mbere na
mbere kandi kubw’umwihariko we arabitangira,atabanje
kubyigaho,kubitekerezaho,ntacyo akoresheje yewe nubwo cyaba ubunararibonye
ntabwo yabanje guhimba cyangwa kuvumbura ukuntu ibiremwa bye yari agiye kurema
byari kuzajya bigenda 9biva ahantu bijya ahandi kandi ntiyabanje kugira no
kugendera ku bitekerezo no kubyifuzo by’umutima n’ubwenge bye).
أَنْشَأَ الخَلْقَ
إنْشَاءً، وَابْتَدَأَهُ ابْتِدَاءً، بِلاَ رَوِيَّة أَجَالَهَا، وَلاَ تَجْرِبَة
اسْتَفَادَهَا، وَلاَ حَرَكَة أَحْدَثَهَا، وَلاَ هَمَامَةِ نَفْس اضطَرَبَ فِيهَا. أَحَالَ الاْشياءَ
لاِوْقَاتِهَا، وَلاَمَ بَيْنَ مُخْتَلِفَاتِهَا، وَغَرَّزَ غَرائِزَهَا، وَأَلزَمَهَا
أشْبَاحَهَا، عَالِماً بِهَا قَبْلَ ابْتِدَائِهَا، مُحِيطاً بِحُدُودِها
وَانْتِهَائِهَا، عَارفاً بِقَرَائِنِها وَأَحْنَائِهَا .
Ibyo yaremye byose yabigeneye ibihe byabyo,ashyira hamwe
urutonde rw’ibitandukanya ibyo yaremye byose kandi buri kintu cyose agiha
kamere n’imiterere yacyo n’umwihariko wacyo. Kandi yageneye buri kintu uko
kigomba gusa akaba yari anazi buri kintu mbere yo kukirema, yari azi neza
imbibi za buri kintu ku birebana n’ubushobozi bwacyo nibyo kidashoboye kandi
niwe wabigeneye kamere n’imyifatire byabyo ndetse n’imiterere yabyo, bigoye
umuntu kumenya no gusobanukirwa [uko yabikoze]. Igihe [Allah] ushobora byose yakinguraga
amarembo y’ikirere, igihe yakinguraga amarembo y’ahantu yaremye hagari cyane,
igihe yakinguraga amarembo y’ahantu hagali ho mu kirere huzuye imiyaga y’ubwoko
butandukanye. Aho hantu no muri iyo miyaga yahatemberejemo amazi yari afite
umuhengeri usukuma cyane, ibyiciro byawo bigenda binyurana hejuru no hasi.
ثُمَّ أَنْشَأَ ـ سُبْحَانَهُ ـ فَتْقَ
الاْجْوَاءِ، وَشَقَّ الاْرْجَاءِ، وَسَكَائِكَ الَهوَاءِ، فأَجازَ فِيهَا مَاءً
مُتَلاطِماً تَيَّارُهُ، مُتَراكِماً زَخَّارُهُ، حَمَلَهُ عَلَى مَتْنِ . الرِّيحِ
الْعَاصِفَةِ، وَالزَّعْزَعِ الْقَاصِفَةِ، فَأَمَرَها بِرَدِّهِ، وَسَلَّطَهَا
عَلَى شَدِّهِ، وَقَرنَهَا إِلَى حَدِّهِ، الهَوَاءُ مِنْ تَحْتِها فَتِيقٌ،
وَالمَاءُ مِنْ فَوْقِهَا دَفِيقٌ.
Ayo mazi yayateretse hejuru y’imiyaga yari ifite umuvuduko
ukabije kandi wari unavanze n’imvura ikaze, yategetse ibyo byose kurekura ayo
mazi nk’imvura, aha uwo muyaga ububasha bwo kuzajya bugenga ubwinshi n’imbaraga
z’iyo mvura, byose abimenyereza, abitoza kuzajya bigendera ku mipaka
w’ubushobozi bw’imikorere n’imiterere yabyo abiishyiriyeho, imiyaga itangira
guhuhira munsi yabyo naho amazi atembana imbaraga hejuru yabyo.
[Allah] Ushobora byose hanyuma arema umuyaga kandi
arawusukura bihagije, awutegeka kuzahoraho yongera umurego n’umuvuduko wawo
kandi awuha ububasha bwo kuzajya ukwirakwira hose hirya no hino. Yanawutegetse
kuzajya uzamura amazi yo munsi y’inyanja ukayashyira hejuru yayo kandi ugatera
imihengeri ikomeye mu nyanja.
Ibyo rero byashoboje imiyaga ivuruganya amazi y’inyanja
nk’uko umuntu acunda amata mu cyansi ngo abone kuyabyaza amavuta maze amazi
atangira kujya aterwa hirya no hino ku butaka bwegereye inyanja no
kubutayegereye. Ayiri imbere agasubizwa inyuma n’ayari aturije mu mwanya umwe
agatwarwa hirya no hino kugeza igihe urugero yari ariho ruzamukira mze urufuro
rukuzura ku butaka hanyuma ushobora byose yazamuriye rwa rufuro arugeza mu
muyaga uri mu isanzure ry’ubutaka maze arurema mo ibirere birindwi maze ikirere
cyo munsi y’ibindi akiremamo ikintu gisa n’ikibumbe gishinze ahantu hamwe kitava
aho kiri naho ikirere cyo hajuru y’ibindi akiremamo umutaka wo kurinda no
gutwikira ibindi birere kandi cyri kigali,kirekire kandi nta nkingi
kishingikirijeho,nta n’umusimari wo kugifatanyisha.
Hanyuma yatatse icyo kirere agitakishije inyenyeri hamwe
n’umucyo uturuka ku mibumbe ihanitse mu kirere hajuru y’isi,yamanitse izuba
rishashagirana mu kirere ndetse anagihanikamo n’ukwezi kurabagirana munsi
y’ikirere gihora kizenguruka na wa mutaka uhora ugenda ndetse n’isi ihora
izenguruka.
ثُمَّ أَنْشَأَ سُبْحَانَهُ رِيحاً اعْتَقَمَ مَهَبَّهَا،
وَأَدَامَ مُرَبَّهَا، وَأَعْصَفَ مَجْرَاها، وَأَبْعَدَ مَنْشَاهَا، فَأَمَرَها
بِتَصْفِيقِ المَاءِ الزَّخَّارِ، وَإِثَارَةِ مَوْجِ البِحَارِ، فَمَخَضَتْهُ
مَخْضَ السِّقَاءِ، وَعَصَفَتْ بهِ عَصْفَهَا بِالفَضَاءِ، تَرُدُّ أَوَّلَهُ
عَلَى آخِرِهِ، وَسَاجِيَهُ عَلَى مَائِرِهِ، حَتَّى عَبَّ عُبَابُهُ، وَرَمَى
بِالزَّبَدِ رُكَامُهُ، فَرَفَعَهُ فِي هَوَاء مُنْفَتِق، وَجَوٍّ مُنْفَهِق،
فَسَوَّى مِنْهُ سَبْعَ سَموَات، جَعَلَ سُفْلاَهُنَّ مَوْجاً مَكْفُوفاً،
وَعُلْيَاهُنَّ سَقْفاً مَحْفُوظاً، وَسَمْكاً مَرْفُوعاً، بِغَيْر عَمَد
يَدْعَمُهَا، وَلا دِسَار يَنْظِمُها. ثُمَّ زَيَّنَهَا بِزينَةِ الكَوَاكِبِ،
وَضِياءِ الثَّوَاقِبِ، وَأَجْرَى فِيها سِرَاجاً مُسْتَطِيراً، وَقَمَراً
مُنِيراً: في فَلَك دَائِر، وَسَقْف سَائِر، وَرَقِيم مَائِر.
Hariho imvugo isa nk’iyi muri Hadithi ituruka kuri Hadrat
Musa-ibn-Ja’far, Imam wa karindwi (Alayihi Sallamu), wavuzwe muri Al-Kafi no
muri Touhid Saduq.
Iyi nsobanuro, ifite insobanuro yoroshye, irongera ikanavugwa
muri Tafsir-Burhan, Umuz.1,urupapuro rw’ i 146
(1) Nahjul-Balaqah, inyandiko y’Icyarabu ya Subh-i-Salih,
urupapuro. 274.
(2) Tafsir-us-Safi, Umuz. 1, urupapuro. 167
0 comments:
Post a Comment