Bimenyerewe ko ibishishi birwabwa n’abangavu n’ingimbi gusa ariko byaragaragajwe ko hejuru ya kimwe cya gatatu cy’abagore bakuru nabo bagira ibishishi. Ibishishi bibuza benshi amahoro bikababihiriza bituruka he?
Ibishishi ni iki?
Ibishishi ni indwara ya glandes sébacées, igaragara mu buryo butandukanye kandi ijyenda ikura mu bice bitandukanye.
Igaragara cyane cyane kuri 80% by’ingimbi n’abangavu, ariko inyigo nyinshi zakozwe zerekanye ko umugore umwe kuri batatu, b’imyaka 25 kujyeza kuri 40 nabo barware iyo ndwara y’uruhu.
Glandes sébacées, ziba mu twenge tw’uruhu, zivubura amatembabuzi yitwa sébum, isohokera muri utwo twenge tw’uruhu nyine ikabera uruhu amavuta ikanarurinda. Iyo umuntu arwaye ibishishi, glandes sébacées zirifunga, sébum igaheramo igakora agaheri. Hari igihe ako gaheri kameneka kakavamo agasoro kumweru, nyuma kakuma, ariko hari n’igihe igiheri kibyimba kikagira agatwe k’umweru. Abantu ntibarwara ibishishi kimwe bitewe n;imiterere y;uruhu rwabo kuko usanga umwe afite uruhu rukomeye undi rworoshye cg se umwe utwenge tw’uruhu twe dufunguye undi ari duto cg twifunga byoroheje.
Gusa iyi siyo mpamvu nyamukuru itera ibishishi. ivuburwa rya sébum niyo impamvu nyamukuru, ku bantu bafite sébum nkeya, n’ubwo utwenge tw’uruhu rwabo twaba duto, sébum irasohoka nta kibazo. Gusa mu gihe sébum ari nyinshi cyane, ijyenda ifunga utwo twenge bigatera ibishishi. Ubusanzwe ibishishi ntibisiga inkovu, gusa usanga bimwe bibyimba bikunze gusiga inkovu zigizwe n’utuntu tumeze nk’utwobo. Ni bibi cyane rero kubimenagura, kubikanda no kubishima kuko bitera inkovu zishobora kudasibangana.
Ivuburwa rya sébum nyinshi riterwa ni iki?
Ivuburwa rya sébum rijyengwa n’imisemburo y’umubiri(hormones). Imisemburo gabo yitwa androgènes ni yo itsimbura ivuburwa rya sébum. Iyo habayeho akabazo ko kutaringarira kw’imisemburo (déséquilibre), nko kwiyongeraho gato kwa androgènes cg progestérones, ibishishi bishobora guhita bishibuka. Akenshi usanga ingano y’imisemburo ari isanzwe ariko glandes sébacées zumva cyane androgènes. Ku bagore bakuze, ibishishi biterwa ahanini n’ikibazo cy’imisemburo. Mu gihe kiri hafi yo kujya mu mihango buri kwezi, kubera imisemburo myinsi iba yarekuwe, usanga ibishishi biza ariko bikamara iminsi mike, ku basanzwe bafite iyo misemburo ku bwinshi uko kuza rimwe na rimwe kw’ibishishi ntikubaho kuko babihorana. Bitangira kwigaragaza ku myaka y’ubugimbi (18) bikajyenda burundu ku myaka 30-35.
Ibishishi bivurwa bite?
Kuko ari indwara iterwa n’ikibazo cy’imisemburo mu mubiri n’ubundi iyo misemburo yanabivura. Ni ukuvuga ibinini biringaniza urubyaro( pilules contraceptives) cyane cyane izirimo progesterone zirabikiza gusa iyo bihagaritswe nyuma y’amezi 3-4 biragaruka nubwo byaba byarakize.
Muganga ashobora kwandikira umurwayi w’ibishishi ibinini birimo oestrogène na progestérone na acétate de cyprotérone.
Naho kubijyanye n’ibyo kwisiga biterwa n’uburyo ibishishi bikaze.akenshi aba ari amavuta abobera( crèmes hydratantes aux acides de fruits AHA), afasha mu gufungura utwenge tw’uruhu. Ayo mavuta akoreshejwe mu gitondo na nijoro, abanzirizwa no gukaraba isabune zoroheje.
Ibinini by’igihe kirekire bya antibiotiques (cures à faible dose) cyane cyane izo mu bwoko bwa cyclines, zirinda ibishishi kubyimba.
Iyo ibyo byose byanze, muganga w’uruhu ashobora guhindura uburyo yavuraga agakoresha noneho imiti ikaze y’igihe kirekire cyane cyane ituruka kuri vitamine A, gusa isaba gufatanywa na pilule.
Ibijyanye no kwisiga mu maso
Ni byiza kwirinda gukoresha amasabune arimo savon (soap), kuko ahutaza uruhu bikongera sébum. Ni byiza kubanza kureba niba isabune cg amavuta ugiye gukoresha yarakorewe inyigo yemeza jko adafunga utwenge tw’uruhu.
No ku byerekeye maquillage si byiza rwose gukoresha fond de teind ku bantu bafite ikibazo cy’ibishishi kuko irushaho gufunga utwenge tw’uruhu.ni byiza kurureka rugahumeka.
Isura nicyo gice cy’umubiri gifite amavuta menshi, cyane ko sébum ifite akamaro ko kurinda uruhu kuko isura ariyo ikunze kuba iri hanze mu gihe ibindi bice by’umubiri biba bitwikiriwe n’imyenda. Gusa sébum ntiba ku isura yose, yibanda ku zuru, agahanga no ku kananwa ari naho hakunze kwitwa zone T hakunze no kuza ibishishi, ku bantu bagira sébum nyinshi ibishishi biza mu maso hose.
Ibyafasha mu kugabanya ibishishi
Kurya indyo imwe runaka ntibishobora gutera ibishishi, gusa kurya indyo ituzuye kandi irimo ibinure byinshi bishobora kubyongera
Kunywa itabi nabyo byongera cyane ibishishi
Kugira stress nabyo byongera ibishishi, kuko sébum ivuburwa kugirango irinde uruhu mbese ni igikorwa cy’uburinzi cy’umubiri, iyo rero umubiri wumva wugarijwe urushaho uburinzi na sébum ikaba nyinshi
Izuba naryo rigabanya ibishishi kuko ribibuza kubyimba rikanabyumisha, gusa iyo umuntu ari ku zuba uruhu rurabyimba kugirango rwikingire, ibi rero bigatuma utwenge twarwo twifunga, waza kuva ku zuba ibishishi bikagaruka
Gukoresha pilule nk’umuti w’ibishishi bishobora kugira ingaruka zitari nziza, ni ngombwa cyane kubiganiraho na muganga akaba ariwe utanga uburenganzira n’uburyo bwo kubifata
Ku bagore bamwe na bamwe, gutwita kujyana no kwiyongera kw’ibishishi bitewe no kwiyongera kw’umusemburo progestérone, yamara kubyara agasubira uko yari ariko bitavuze ko ibishishi bikize burundu.
Kwirinda gukoresha amavuta arimo hydroquinone cyane cyane ku bantu bafite ibishishi kuko nubwo bigabanuka, iyo urekeye aho kuyakoresha bigaruka ari byinshi cyane kandi hydroquinone yangiza uruhu bishobora no kuvamo cancer.

acne |

0 comments:
Post a Comment