Muri Tanzania banyamweru bakaba barimo gushakisha ubuhungiro
kuko barimo guhigwa bukware cyane cyane n’abarobyi , abacukuzi b’amabuye
y’agaciro, abapfumu bishyizemo ko umubiri wabo waba urimo amahirwe adasanzwe.
Ku barobyi ngo iyo bishe abo bantu bishyiramo ko bizabafasha gufata amafi menshi ,naho kubacukuzi b’amabuye y’agaciro bakumva ko bizabafasha mu kubona diyama, abavuzi bagihanga bo bakaba bakoresha imyanya myibarukiro yabo mugutanga imiti ngo yaba ikiza ubugumba.
Gusa kugeza ubu usanga n’ababyeyi bafite impungenge zo kubyara abana ba nyamweru kuko baba bumva ko bizabakururira ibibazo.
Source: Naij
0 comments:
Post a Comment