Friday, October 17, 2014

Umuhanzikazi Cindy agiye kujyanwa muri gereza kubera amadeni

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda ,Cindy Sanyu agiye kujyanwa muri gereza kuko ubu hatangijwe iperereza ku madeni bivugwa ko yaba abereyemo abantu nyuma yo kumuha amafaranga bazi ko ari buze mu bitaramo nyuma ntaze.
 
Umuhanzikazi Cindy bivugwa ko agiye kujyanwa muri gereza


Umwe mu nshuti za hafi za Cindy akaba avuga ko ubu uyu muhanzikazi ari mu mazi abira nyuma yo guhabwa amafaranga n’ubuyobozi bwa radiyo yitwa Crooze FM aho bari bizeye ko azaza gutaramira abanyeshuri ba kaminuza y’umumenyi n’ikoranabuhanga yo mu mujyi wa Mbarara bikaza kurangira atagaragaye mu gitaramo.

Nyuma yo kwakira miliyoni 12 z’amashilingi ya Uganda azihawe na Crooze FM,umujyanama we akaba yaramusabye gusubiza amafaranga y’abandi ariko we akabyanga.
Ubuyobozi bwa Crooze bukaba bwaragejeje iki kirego muri polisi mu rwego rwo kwishyuza amafaranga yahawe Cindy aho ubu Polisi ya Mbarara yatangiye iperereza kuri iki kirego.

Uku kwishyurwa amafaranga barangiza ntibitabire ibitaramo batumiwemo bisa n’ibimaze kuba umuco kuri bamwe mu bahanzi ba Uganda dore ko no mu kwezi gushize kwa Munani umuhanzi Eddy Kenzo nawe yavuzweho ikibazo nk’iki aho nawe abantu bari bazi ko agiye kutabwa muri yombi.

Source: Imirasire

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS