Alain Muku uzwi mu gufasha abahanzi bafite impano binyuze muri
gahunda ya “Hanga Hinga” yatangaje bamwe mu batsinze mu kiciro cya mbere
ndetse n’ aho iyi gahunda izakomereza mu biruhuko by’ abanyeshuri.
Uyu muhanzi yavuze ko mu kiciro cya mbere Claudine Ndimbira na Jean de Dieu Hitiyaremye ari bo bamaze gukorerwa indirimbo 2 kuri buri wese, zikaba zizashyirwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’ Ugushyingo 2014
Abinyujije ku rukuta nkoranyambaga rwa facebook, Alain Mukurarinda yavuze ko mu gihe cy’ ibiruhuko kuva ku itariki ya 08/11/2014 kugeza ku ya 15/12/2014 azazenguruka igihugu ari muri “Hanga Higa” ahitamo abahanzi bafite impano kugira ngo abazatsinda bazakorerwe indirimbo 2 baninjire mu ruhando rw’ abahanzi.
Alain Muku avuga ko “Hanga Higa” izajya Rusizi, Nyagatare, Huye, Gicumbi, Musanze na Rubavu hagamijwe gufasha urubyiruko rufite impano.
Ati : “Umunsi tuzabamurikira abatsinze icyiciro cya 1 n’ indirimbo zabo, tuzabaha gahunda irambuye ndetse n’ ibigomba kuzubahirizwa kugira ngo abahanzi babashe kwitabira “Hanga Higa”.
Tubibutse ko umuririmbyi Alain Mukurarinda azwi mu ndirimbo Murekatete, Gloria, Mukura n’ izindi.
Source: Rushyashya
Umuririmbyi Alain Mukurarinda |

0 comments:
Post a Comment