Monday, January 5, 2015

Jay Polly yabuze abantu i Rubavu, bacye bari baje abasubiza ayo bishyuye

Tuyishime Joshua umuraperi uzwi muri muzika nyarwanda ku izina rya Jay Polly, biravugwa ko nyuma yo kubura abantu ku wa 12 Ugushyingo 2014 ubwo yamurikaga album yise ‘Ikosora’ kuri Petit Stade i Remera, igitaramo cya kabiri cyo kumurika iyo album yakoreye i Rubavu yabuze abantu asubiza amafaranga abari bagerageje kwinjira mbere, ariko we yahakanye ibivugwa avuga ko n’icyo gitaramo cy’i Rubavu ntaho gihuguriye na album ye.

Jay Polly hano yari muri launch ya Album ye yise ‘Ikosora’ i Kigali

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko Jay Polly yaba yaragiye  i Rubavu asanga abantu bitabiriye igitaramo cye ari bake cyane ugereranyije n’umubare w’abafana yabonye ubwo yari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV ahitamo kureka kuririmba.
Nk’uko umwe mu bahanzi bari baherekeje Jay Polly i Rubavu yabitangarije Umuseke, yavuze ko ubwo bageraga ahagombaga kubera igitaramo batunguwe no kubona Jay Polly avuga ngo bisubirire i Kigali bataririmbye.

Yagize ati “Twageze aho twagombaga gukorera igitaramo Jay Polly asohoka mu modoka ajya kuvugana na Maurice ari na we wari wateguye icyo gitaramo, nibwo rero agarutse aravuga ngo twitahire.
Gusa twabanje gukeka ko ari ukubera amafaranga yashakaga mbere ntayahabwe ariko tumenye ko Maurice wateguye igitaramo bavukana tumenya ko yanze kuririmbira abantu bake nk’uko byagaragaraga hanze.”

CFM Vibe ikiganiro cy’imyidagaduro gica kuri Contact Fm, cyatangaje ko amakuru avuga ko Jay Polly yaba yarasabye abateguye icyo gitaramo gusubiza abantu bari binjiye amafaranga yabo, bityo we ahitamo gusubira i Kigali ataririmbye.
Ubuyobozi bwa Touch Records uyu muraperi asanzwe afitanye nabwo amasezerano, bwatangaje ko ibyerekeye icyo gitaramo ntacyo byabarebagaho na gito.
Alain Rudahanwa umuyobozi wa Touch Records yagize ati “Dufitanye amasezerano na Jay Polly yo kumukorera igitaramo kimwe mu mwaka ari na cyo twakoreye i Kigali. Ibyo bindi ni we ku giti cye wabyiteguriye kuko ntacyo byaturebagaho ahubwo twarimo dutegura uko azaririmbira abantu mu gitaramo cya East African Party.”

Ku ruhande rwa Jay Polly, yatangarije Umuseke ko ibyo byose bivugwa ari udutsiko tw’abantu bamwe batifuza iterambere rya muzika.
 
Yagize ati “Igitaramo cyagombaga kubera i Rubavu ntabwo cyari igitaramo nateguye mu izina ryanjye. Ahubwo ni umuntu wamfashije cyane mu iterambere rya muzika yanjye wansabye ko yakoresha igitaramo akacyinyitirira.
Rero yari yambwiye ko igitaramo kiba mbere ya saa sita, ni uko twe turagenda turi mu nzira hafi yo kuhagera nibwo yambwiye ko abona abantu bataza, ansaba ko naba ndetse kuza kandi namaze gufata inzira. Byatumye ngerayo koko nsanga hari abantu bake bitewe n’uko ngo abantu benshi bagombaga kuza mu masaha ya nimugiroba kandi mfite ikindi gitaramo i Kigali ngomba kuririmbamo.”

Jay Polly avuga ko byatumye afata inzira agaruka i Kigali ataririmbye ariko ngo si uko yateguye igitaramo kikabura abantu.
Yagize ati “Icyo mbona ni uko Abanyarwanda bamaze kumenya ukuri kw’ibintu biba muri muzika. Ibyo byose bitangazwa n’abantu bamwe na bamwe ntabwo wamenya umugambi baba bafite, ariko na none ntabwo tugomba gucika intege nk’abahanzi tugomba gukora cyane ibikorwa bikivugira.”

 Source: Umuseke

0 comments:

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS