Nyuma y’aho uyu musore asezerewe mu marushanwa yari
yitabiriye ya Big Brother Africa, akigera mu Rwanda inkuru yakurikiyeho
ni uko uyu musore atazongera gukora kuri radio, byemezwa ko nta
masezerano afitanye na Radio n’imwe hano mu Rwanda.
Nkusi Arthur uzwi nk’umunyarwenya, umushyushyarugamba mu birori Mc, umunyamakuru ndetse n’ibindi bitandukanye, akigera mu Rwanda nyuma yo gusezererwa muri Big Brother Africa, inkuru yakurikiyeho ni uko ngo yavuze ko atazongera gukora kuri radio.
Byavugwaga ko agiye gukomereza akazi ke mu yindi mishinga itandukanye nk’uko ibitangazamakuru byo mu gihugu byari byagiye bibitangaza ariko Arthur we akaba abihakana yivuye inyuma.
Ku ruhande rwe aganira na Imirasire.com yavuze ko ibyo yatangaje babyumvise nabi, ko we atazareka itangazamakuru ahubwo we yifuza kurikomeza nk’umunyamakuru wigenga ( Free Lancer) kuko afite indi mishinga myinshi yifuza gukomeza gukora.
Yagize ati: "njye navuze ko nta masezerano mfitanye na radio n’imwe hano mu Rwanda yaba iyo nakoreraga ndetse n’indi iyo ariyo yose".
Yanaboneyeho kandi kunyomoza ibyavugwaga ko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na K fm ko yaba agiye gusanga bagenzi be Sandrine Isheja na Uncle Austin kuri Kiss fm, aha na ho avuga ko ari ibinyoma.
Uyu musore nyuma yo kugeze mu Rwanda yavuze ko ubu afite imishinga y’ibiganiro agiye gukora izajya inyura kuri Televiziyo zitandukanye ahanini ikazibanda ku buzima bw’ abitabiriye Big Brother Africa nyuma yo kuvayo.
Source: Imirasire

0 comments:
Post a Comment