Saturday, August 29, 2015

Part II. ILLUMINATI

Ese koko umuziki w'iki gihe waba
uyoborwa n'itsinda rya illuminati?

(Igice cya mbere)
Nkuko bigaragara muru Wikipedia
,Illuminati ni itsinda rikora mu
ibanga ryashinzwe muri Gicuransi mu
mwaka wa 1776 na Adam Weishaupt.Iri
tsinda ryakomeje gukura no kugenda
rigira abayoboke bakomeye kugeza uyu
munsi aho rimaze kwigarurira hafi isi
yose,rikaba rifite gahunda yo
kuyobora isi yose.Intego nyamukuru
yaryo ikaba ari ukuyobora isi dore ko
bivugwako Illumiti ikorana na
Satani.Illuminati kandi iri ahantu
hose,mu mikino,mu nsengero,muri
Politiki,mu ikorana buhanga,mu muziki
n’ahandi henshi
Muri izi nkuru zirambuye
tuzifashisha,Documentaire yakozwe na
Farhan Khan,aho tuzagerageza
kubabwira no kubereka uburyo
illuminati yamaze kwifatira umuziki
wo kwisi yose , tuzagerageza kubereka
bimwe mubimenyetso n’amagambo
akoreshwa muri izi ndirimbo ziba
zakonzwe n’aba bahanzi bakorana na
Illumiti cyangwa se Satani nkuko
bivugwa.
Nkuko bigaragara abantu benshi batuye
isi,bumva ndetse bakanareba indirimbo
gusa ikibabaje abenshi ntabwo bumva
neza cyangwa ngo basome amagambo
agize indirimbo(Lyrics) kuburyo
babasha kuvumbura ibiba byihishe
muri izi ndirimbo.Gusa inyinshi muri
zo ziba zigararamo amagambo yo
kuramya satani,kwigisha
ubusambanyi,ni ibindi bimenyetso
bikomoka kwa Satani.
Abantu benshi bakunda kwibaza impamvu
mundirimbo nyinshi babonamo abahanzi
banywa amatabi, abandi ukumva ngo
bafashwe bafite ubiyobyabwenge,bakora
ubusambanyi n’ibindi byinshi.Iyi
nkuru yacu izagira ibice birenga
8,muntangiriro tuzagerageza kureba
bimwe mubyo twafataho nk’ingero mu
ndirimbo n’amagambo akoreshwa
cyane.Tugiye kureba ingero:
Akenshi usanga indirimbo z’abahanzi
b’ibyamamare ziba ziganjemo amagambo
asa,ukibaza kuki bakunda kuyakoresha
aho twavugamo nka “Rain Man”, usanga
cyane mu ndirimbo zimwe na zimwe za
Eminem,muri Umbrella ya Rihana na
Jay-Z,Make it rain ya Fat Joe Lil
wyne ,Blind Man ya Black Stone
Cherry,Jamie Fox mu ndirimbo ye Yitwa
RainMan aho aba avuga ati”Raiman
Release me”Raimain ndekura”,Rainman
ya Ya Boy, Mu ndirimbo yitwa D’Evils
ya Jay-z aho aba arimo avuga ati
“Dear God,i wonder u can Save
me?..Illuminatti want my Mind,my soul
and body,..Secret Society trying to
keep their eyes on me””Ugenekereje
mukinyarwanda yagize ati”Mana Yanjye
ndibaza ko ushobora
kuntabara”.Illuminatti irashaka
ibitekerezo byanjye,roho yanjye
n’umubiri wanjye,..Sosiyeti y’ibanga
iri kugerageza kuncunga”.
Iyi Video nto irakwereka bimwe mubyo
twababwiye.
Nkuko bigaragara muri iyi
Documentaire,muri zimwe mu ndirimbo
hagaragaramo amagambo nka “New world
Order”,Secrety Society,Ella
Ella,Umbrella .Aha rero wakwibaza ni
kuki iya magambo agaruka mundirimbo
z’abahanzi b’ibyamamare?Ukibaza kuki
Rainman rigarukamo cyane kurusha
andi?Mugice cyacu cya kabiri
tuzabagezaho, n’impamvu baririmba
Rainman.Ese Rainman baba bavuga ni
muntu? Ella,Umbrella,New World oder
byo bishatse kuvuga iki?Ntuzajye
ugira igice na kimwe ucikwa kuko
uzamenyeramo byinshi mu bibera muri
uyu muziki dukunda twese ariko ukaba
waramaze kugeramo abakozi ba
satani.Tuzagaruka kandi kuri bimwe
mubimenyetso mwabonye twaberetse
,tubasobanurire ibyabyo
neza,n'impamvu bikorwa.

sources:Documentary/Illuminati-The
Music Industry
Exposed,www.farhankhan.com
Photos:Internet

Part I. Ese koko iyi si iyoborwa na Illuminati? (Igice cya gatatu)

YAbanditsi benshi bagiye bavuga ku bakekwa
kuba bari muri Illuminati, ariko
ntibyoroshye kubamenya kuko nyine ni
secret society.
Abahanga bavuga ko abantu bakeka ko iyi
si iyoborwa na Loni cyangwa ko ibihugu
byacu biyoborwa na ba perezida bibeshya
cyane. Mu by’ukuri hari inzego
zitandukanye zigena ibyiza n’ibibi bigomba
kuba kuri iyi si kandi zikabigeraho. Nizo
zizamura ibiciro zikabimanura, nizo zigena
uburyo indwara ziyongera cyangwa
zigabanuka, nizo ziteza ibyago
zikanatabara… Izo nzego zigizwe n’abantu
bari mu myanya ikomeye muri iyi si, kandi
bakora ibyo zateganyije. Urwego rukuru
muri zo ni Illuminati.
Muri Illuminati hagiye harimo abantu
benshi bakomeye bagiye bari mu nzego
n’udutsiko dutandukanye, aba mbere
bakaba aba Freemasons. Gusa aba
Freemasons ni benshi no mu Rwanda
barahari nta kabuza, ariko muri
Freemasons habamo inzego (degrees). Ugeze
ku rwego rwa 33 aba ari umuntu ukomeye
cyane wamaririje mu buhanga
bw’umwijima.
Mu ba Freemasons bamenyekanye harimo:
Omar Bongo Ondimba (wayoboye Gabon),
Denis Sassou Nguesso (uyobora Congo-
Brazzaville), Idriss Deby (Tchad),
Gnassingbé Eyadema (wayoboraga Togo),
Paul Biya (Cameroun), Blaise Compaoré
(Burkina Faso), Silvio Berlusconi (minisitiri
w’intebe w’u Butaliyani), Adam Weishaupt
washinze Illuminati, abami benshi b’u
Burayi baba abahise n’ab’ubu, abaperezida
benshi b’Amerika, Harry, Samuel na Jack
Warner (bashinzwe Warner Bros. isohora
films nyinshi ureba), abanditsi bakomeye
mu mateka n’abandi benshi cyane.

Uretse Freemasonry, hari abandi benshi
bakomoka mu tundi dutsiko tw’ibanga. Aha
havugwa cyane nka Skull and Bones
yashinzwe mu 1832 muri kaminuza
rurangiranwa ya Yale muri USA. Iyi
Kaminuza ibarirwa mu zikomeye, ikaba
yarizemo abayobozi bakomeye muri
Amerika nka Bill na Hillary Clinton, ba
Bush bombi n’abandi benshi. Abagize Skull
and Bones bafite imihango bakorera mu nzu
yabo yitwa The Tomb (imva) iri muri iyo
Kaminuza, ibyo bakora ni ibanga ariko
abahageze bavuga ko habamo ibikorwa
by’ubupfumu, gutura ibitambo, kuvuga
amabanga yabo yose (ibibi bakoze, abagore
baryamanye n’uko byagenze n’ibindi).

Ikimenyetso cya Skull and Bones
Abagize Skull and Bones (bita Bonesmen)
bagirana igihango gikomeye kandi
bayaziyemeza gufatanya igihe cyose. Niyo
mpamvu ubwo Bush na John Kerry
bahatanaga ku mwanya wa perezida muri
2004, abantu bamwe bavugaga ko uzatorwa
wese ari kimwe kuko bombi bari aba
bonesmen. Skull and Bones yahaye Amerika
abayobozi benshi cyane harimo abaperezida
3 (William H. Taft, George Bush na George
W Bush), abasenateri, abajenerali
n’abacamanza batabarika.
Inzego zifata gahunda y’icyerekezo cy’isi si
Loni, FMI (IMF) na Banki y’isi nk’uko
mwabikeka, ahubwo ni imiryango imwe
n’imwe igizwe n’abantu bake kandi iterana
mu ibanga:
- Council on Foreign Relations (CFR): ni
ikigo cy’ubushakashatsi mu byerekeye
ububanyi n’amahanga. Ibivugirwamo ni
ibanga rikomeye. Isuzuma ryakozwe
ryasanze ½ cy’Abayobozi bakuru mu nzego
z’ubutegetsi muri Amerika bari muri CFR!
Muri bo harimo Obama n’abamubanjirije
(Jimmy Carter, ba Bush, Clinton),
abasenateri benshi (Mc Cain wari
'uhanganye' na Obama n’abandi),
abanyapolitike, abadipolomate, abajenerali,
abarimu muri kaminuza, abanyamakuru
bakomeye, impuguke zitandukanye,
abanyamadini (nka Rick Warren, etc),
ibyamamare (Angelina Jolie), n'abandi
benshi barenga 4000.

Hillary Clinton na Rick Warren bari mu
bagize Council on Foreign Relations
- Bildeberger Group: ni itsinda rihuriramo
abanyemari, abanyapolitiki, abanyamakuru
n’abandi bantu benshi bakora mu nzego
zitandukanye zo ku isi. Ibiganiro bagira
biba ari ibanga ariko bigira ingaruka
nyinshi mu buzima bwacu. Mu bagize iyo
group harimo ibikomangoma n’abami b’i
Burayi, n’abandi bikomerezwa
bitandukanye byo ku isi. Bo bavuga ko mu
biganiro byabo babonera ibisubizo ibibazo
byo ku isi, ariko bumwe mu bisubizo
batanga ubwabyo biba bigenewe kubyara
ibindi bibazo…
- 13 Satanic Bloodlines: ni imiryango 13 yo
ku isi ifatwa nk’iyifitemo amaraso avanze
y'abantu n'ay'amadayimoni. Ni imiryango
ifite ubukire buhambaye, ubutegetsi kuri iyi
si ku buryo bakora icyo bishakiye. Muri yo
harimo famille ya Astor, Bundy, Collins,
Freeman, Kennedy (ikomokamo John F
Kennedy, Robert F Kennedy na Senateri Ted
Kennedy bose bitabye Imana), famille ya Li
(yo mu Bushinwa), Onassis, Reynolds,
Russell, Van Duyn, Rockefeller (famille
y’abaherwe bo muri Amerika, ni benshi
kandi bamwe muri bo ni aba milliardaires
ariko ntiwabasanga ku rutonde ruzwi rwa
Forbes), Rotschild (famille y’abayahudi
ikomeye cyane i Burayi, bivugwa ko
utubanki twose two ku isi badufiteho
ububasha, harimo n’iyo wowe ubitsamo.
Bivugwa kandi ko ½ cya zahabu yo ku isi
ari iyabo).
Kuri iyo miryango hiyongeramo
Merovengian ukomokamo abami bose b’i
Burayi kuva mu mwaka wa 800 nyuma ya
Yezu (imiryango y'abami yirirwa
ishyingirana ngo bagumane amaraso yabo)!
Iyi famille niyo ikomokamo Lincoln, Bush,
Obama, Bill na Hillary Clinton, Dick Cheney,
Princess Diana, John Kerry, Brad Pitt,
Marilyn Monroe, Céline Dion n’abandi
benshi mwamenya mukumirwa…

Abaperezida 4 bafitanye isano: Bush Sr,
Obama, Bush Jr na Clinton
Muri make muri abo bose bavuzwe
haruguru hari abafite ibitekerezo bya
gikomunisiti, hari n’aba capitalists. Harimo
abemera Imana n’abatayemera, harimo aba
republicans n’aba democrats, harimo abazi
ko barimo n'abatabizi, abitwara neza
n'abitwara nabi, ariko intego yabo ni imwe:
kugira isi nk’igihugu kimwe,
bakazayitegeka kuko aribo banyabwenge
b’ikirenga (illuminati). Muri bimwe mu
bitekerezo bafite harimo kugabanya
umubare w’abatuye isi hakoreshejwe
intambara, jenoside, indwara, inzara,
imitingito (yes, habaho imashini itera
imitingito ikomeye) n’ibindi ngo kuko
basanga ku isi hari abantu benshi barya
badakora. Ibyo kandi bazabigeraho kuko
byose ari ibyabo : amafaranga, ubutaka,
ikirere, amashuri, amadini
n'ibitangazamakuru (AFP, AP, Reuters, BBC,
RFI, CNN, New York Times, Washington
Post, etc)
Iyo si izayoborwa n’umuntu umwe ukomoka
mu muryango w'umwami Dawidi (niwo
Yezu akomokamo, ninawo aba
merovingians bakomokamo). Aba Kristu
umuntu nk’uwo tumwita Antichrist kuko
azaba avuga ko ari Kristu (dore ko bazaba
banahuje amaraso).

Abasenga nimusenge...

Part I. Illuminati igice cya kabiri

Illuminati igamije kwiharira isi yose.
Muri urwo rwego bakoresha ibishoboka
byose ngo batangatange abaturage bose b’isi
(kuva ku muturage w’Amerika kugera kuwo
muri Somalia) babinyujije mu nzego
zitandukanye nk’ubukungu, ubuzima,
imibereho rusange ndetse n’imyidagaduro.
Aha rero niho uri bubonere ko Illuminati
ifite uruhare runini mu mibereho yacu
kurusha uko tubitekereza.
- Illuminati bashaka ko abantu bata
ubumuntu, mbese bagafasha hasi ibyo mu
Rwanda twita indangagaciro na kirazira.
Ibyo babikora bafata imico ishobora
kugaragara nk’aho ari mibi, bagakora ku
buryo ifatwa nk’ibigezweho, nk’ibintu biri
cool, bityo bigatuma urubyiruko
rubikurikiza. Aha natanga urugero
rw’ababana bahuje ibitsina (gays and
lesbians). Kuri ubu ibi bintu bifatwa
nk’ibisanzwe, ku buryo iyo wihaye
kubirwanya ufatwa nk’umuntu
udasobanutse, w’umunyamusozi, wanga
ikiremwamuntu (homophobe) n’ibindi.
- Ubusambanyi: aba Illuminati bazi ko
gukoresha imbaraga z’igitsina mu kavuyo
ari bimwe mu bintu bizatuma tuba
nk’abacakara, ntituzabashe kubigaranzura.
Ibi rero babikora bifashishije amashusho
mu binyamakuru, internet na za films
zitandukanye zerekana abantu bambaye
ubusa cyangwa bakora imibonano
mpuzabitsina, byose bikaba bigamije
gutuma abantu bakora imibonano
mpuzabitsina kenshi, bakabikorana na
benshi bashoboka, ntibagire ikindi
batekereza kizima.
Ibi babifashwamo na films za Hollywood
kandi bagakora ku buryo arizo zijya
imbere. Aha natanga urugero rwa film imwe
yitwa Juno yasohotse muri 2007. Iyo film
uyirebye wabona atari nziza, ikaba ivuga
ku mwangavu w’imyaka 16 watwaye inda…
Iyo film yahawe ibihembo byinshi, iravugwa
cyane ku isi, ariko zimwe mu ngaruka zayo
zabaye ko muri leta imwe ntibuka neza
basanze hari abana b’abakobwa benshi
biyaranje bagatwara inda batarageza
imyaka 18, kuko bumvaga ari ibintu biri
cool… Ibi birakwereka imbaraga za films
kandi ba Illuminati ntibabiyobewe.
Inzu zisohora cyangwa zitunganya za films
zigiye ziri mu maboko ya Illuminati. Aha
twavuga nka Paramount (ifite ikimenyetso
cya pyramide, ikimenyetso cy’imena cya
Illuminati), Columbia Pictures (ifite
ikimenyetso cy’umugore ufashe umuriro,
ikimenyetso cya Illuminati) na Tristar
(ifarasi iguruka, ikimenyetso cya
Illuminati). Izo nizo nzu 3 za mbere i
Hollywood, bakaba bakora bakanasohora
films zijyanye na gahunda yabo nyine! Aha
ariko sinavuga ngo mureke kureba films
zisohorwa n’izo nzu kuko n’izindi zose
zigiye zishamikiye kuri zo! Muri make
ntaho muzabacikira…

Mu muziki kandi naho niko bimeze.
Abahanzi benshi bagiye bavugwa ko
bakorana na Illuminati cyangwa bayirimo.
Muri bo hari abagiye bamenyekana cyane
nka The Beatles, The Rolling Stones, U2
n’andi ma groups menshi ya rock
yamenyekanye n’ayo muzi ubu. Bitumye
nibuka akaririmbo kitwa 'Rockstar' ka
Nickelback aho bagira bati “I’ll sell my soul
for fortune and fame”, ni ukuvuga ngo
“nzagurisha roho yanjye ngere ku bukire
n’ubwamamare!”
Ayo ma groups ntabihisha kuko iyo urebye
mu magambo y’indirimbo zabo bigiye
birimo. Groupe ya rurangiza mu zizwi za
rock ko zikorana na Illuminati, ni AC/DC.
Ubundi izina ryabo rivuga Alternating
current/Direct Current ariko bamwe mu
banditsi bavuga ko izina ryabo nyaryo ari
Anti-Christ/Death to Christ. Bo rwose ibyabo
ni birebire ntawarubara. Indirimbo zabo
ziba zivugira ibyiza by'umuriro utazima
(enfer/hell)!
Mu bahanzi b’iki gihe benshi bazwi
bivugwa ko bakorana na Illuminati na
Freemasonry, n’iyo baba batari
abanyamuryango b'utwo dutsiko twombi.
Abo ni nka 50 Cent, Lil Wayne, Jay-Z na
Kanye West bashyirwa mu majwi cyane
kuba bakorera Illuminati, aho bakoresha
ibimenyetso byayo nka mpandeshatu,
indamukanyo yo kuzamura intoki 2, urwa
mbere n’urwa kane, bikaba ari ikimenyetso
cy’amahembe ya Sekibi (Cornes du Diable/
Devil’s Horns), umubare 666 n’ibindi. Muri
bo hiyongeraho Rihanna, Madonna, Lady
Gaga n’abandi benshi cyane, aho muri clips
zabo hagaragaramo ibimenyetso byinshi
bitandukanye bya Illuminati na
Freemasonry. Binavugwa ko Kanye West
(wivugiye ubwe ko yagurishije roho ye) yaba
yaremeye ko nyina apfa nk’igitambo cyo
kumenyekana kwe...

Bivugwa ko Illuminati ifata abana bakiri
bato, bakabatoza hakiri kare (mind control)
kugirango nibakura bazashimangire
gahunda za Illuminati mu nzego
zitandukanye. Bamwe iyo bakuze bajyanwa
muri politiki (nk’uko byagenze kuri
Kennedy, Bush,etc), mu bukungu (Rotschild,
Rockefeller), abandi bakajyanwa muri
showbiz (Marilyn Monroe, Elvis Presley,
Britney Spears, Angelina Jolie, John
Travolta), n’abandi benshi bajyanywe mu
madini atandukanye harimo na Kiliziya
Gatolika (abakaridinali, abasenyeri
n’abapadiri bamwe na bamwe).
Abagiye biha kuvuga nabi Illuminati
babiguyemo. Abo ni nka:
- Bob Marley (yari arwaye yego, ariko
indwara ngo buriya siyo yamwishe);
- Tupac Shakur, uzumve indirimbo ze They
Don't Give A F** About Us na Killuminati
- Michael Jackson, uzumve indirimbo ze
"Leave Me Alone" na "They Don't Care
About Us"

Tupac na Jackson bazize kuvugisha ukuri...
- John Lennon (wo muri Beatles), Jimi
Hendrix n’abandi.
Abo bahanzi kandi bashorwa mu myitwarire
mibi (gucana inyuma, kurwana, gusinda,
kunywa ibiyobyabwenge, kwiyandarika,
kuvuga amagambo mabi) kugirango
tubigane, kuko tuba tubemera. Nibo
tureberaho imyenda, imisatsi, imvugo
n'imyitwarire igezweho...
Nyayo nguko, ngabo abatubera ingero mu
buzima twagakwiye kubaho! Muri Amerika
bo baturusha ubwenge kuko indirimbo
zimwe na zimwe za hip hop na rock zirimo
amagambo mabi cyane batemera ko
zumvikana ku maradiyo. Ibyo bituma
abahanzi bakora versions 2, irimo imvugo
itameshe (dirty) n’idafite icyo itwaye
(clean). Yes, twe ibyo twumva biri dirty…
Na films nazo ni uko kuko ku mateleviziyo
hari ibidacaho (censored) mu gihe twe izo
tureba ino ziba ari uko zakabaye
(uncensored/non censurés).

Part I. Illuminati Igice cya mbere

Ubusanzwe tuzi ko ibihugu byacu
biyoborwa n’abaperezida, ba minisitiri
b’intebe, abami cyangwa ibikomangoma.
Gusa benshi mu banyabwenge bemera ko
ukuri kuri ukubiri: hari uko tubona, hari
n’uko tutabona, akenshi ukanasanga uko
tutabona ari kwo kwa nyakwo.
Buri muntu wese kuri iyi si aba afite
abamukunda, abamwanga, abifuza ko ajya
mbere, abamukuriye cyangwa we akuriye.
Gusa abantu benshi baracyibaza bati “ese
iyi si iyoborwa nande?” Abanyamadini
bavuga ko isi iri mu maboko ya Satani,
ariko igihe kikaba kizagera uwayiremye
akayisubiza. Gusa ikigaragara ni uko
ibibera ku isi byose hari ababa babiri
inyuma kandi hari inyungu bagamije. Muri
abo bakunze kuvugwa, abaza imbere ni
Illuminati.
Aha ndabanza kubamenyesha ko
kubivugaho bitavuze ko mbyemera cyangwa
ntabyemera, icyo ngamije ni ugusubiza
ibibazo bamwe batubajije bashaka kugira
icyo bamenya ku bivugwa. Ibivugwa kuri
Illuminati hari benshi babitera utwatsi,
bakabyita ibyahimbwe n'abo bita
conspiracy theorists, ni ukuvuga ababona
ko mu kabaye kose ku isi haba harimo
ubugambanyi bw'abantu runaka.
Illuminati ni iki?
Kuvuga kuri Illuminati ni ibintu bitoroshye
byasaba kwandika ibitabo kandi n’ubundi
byarakozwe, ndetse bimwe na bimwe
twarabisomye, cyane cyane The 13 Satanic
Bloodlines of Illuminati cya Fritz
Springmeier na Cosmic Trigger: the Final
Secret of The Illuminati cya Robert Anton.
Kugirango umenye Illuminati kandi, bisaba
kuba uzi ibindi bintu byinshi byerekeranye
n’udutsiko tw’ibanga (secret societies),
bityo bikaba biri bunsabe kugenda nsa
nk’utandukira gato ngende mvuga kuri
utwo dutsiko tundi.
Ubundi Illuminati biva ku ijambo
ry’ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’
cyangwa ushagawe n'urumuri, illuminati
rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural).
Abantu bose bavuga amateka ya Illuminati
bemeza ko ari agatsiko k’ibanga (secret
society) kashinzwe na Adam Weishaupt
wari umwarimu muri Kaminuza ya
Ingolstadt muri Bavière (Bayer) mu Budage,
hari tariki 1/5/1776.
Uwo mugabo yari asanzwe ari mu muryango
wa Freemasonry (Franc-maçonnerie) uyu
ukaba ari umuryango n'ubu ukiriho, uhuza
abantu batandukanye bahuriye ku ibanga
ubwabo bazi bonyine, gusa ikizwi nuko
badasenga Imana, ahubwo bemera uwo bita
Umwubatsi Mukuru w’Isi (Le Grand
Architecte de l’univers). Ibi abakristu
bakaba babifata nko gusenga Shitani. Icyo
twababwira nuko Freemasonry idashingiye
ku idini, kuko habamo abakristu,
abayisilamu n’abo mu yandi madini.
Abantu bo muri Freemasonry barakundana
cyane, kandi usanga bafite imyanya
ikomeye mu bihugu byabo, ndetse yewe
bamwe mu bayobozi bo muri Afurika bari
aba Freemasons(Franc-maçons); urugero
ruri hafi ni nyakwigendera Omar Bongo
Ondimba wayoboraga Gabon, benshi mu
bayoboye Afurika y'epfo mu gihe cya
Apartheid n'abandi ubu bakiri ku butegetsi.
Adam Weishaupt rero nawe yari asanzwe
muri Freemasonry kandi n’abantu bavugwa
muri Illuminati ubu usanga bari ku rwego
rwo hejuru muri Freemasonry. Imyemerere
y’uwo mugabo yari iyo abemera Imana muri
iki gihe twakwita iya gipagani kuko yari
umuhakanyi (atheist) wa mbere, akaba
kandi umuntu wemera ko umuntu agomba
kugendera ku mitekerereze ye, atitaye ku
yandi mategeko niyo yaba yitwa ko ari
ay’Imana. Yakoraga kandi ibikorwa
by’ubukonikoni (magic), ubupfumu (yes,
n’abazungu barabikora) n’ibindi
bidasanzwe. Urwo rwego rwa Illuminati
rwaje gucibwa muri Bavière, biba ngombwa
ko bakorera mu bwihisho kugera muri za
1970, n'ubu bakaba bagikora.
Illuminati no gusenga Shitani
Haba kuri internet, mu binyamakuru
cyangwa mu bitabo bitandukanye, usanga
amadini ya gikirisitu, cyane cyane
ay’abarokore (evangelists) akunda kuvuga
kuri Illuminati nk’igikoresho cya Shitani.
Ibyo babihera ko Illuminati yashinzwe isa
nk’isimbura imico ya gipfumu no kuramya
Imana z’abaromani n’abagereki. Muri iyo
mico dusangamo ibikorwa abakirisitu
bazira cyane nk’ubusambanyi bukabije
burimo kuryamana ku bantu bo mu
muryango umwe (inceste), gutanga imibiri
y’abantu ho igitambo, ubwicanyi
bw’indengakamere, gufata ku ngufu
impinja, kurya abantu no kunywa amaraso
yabo n’ibindi. Usangamo kandi kwemera
ibimenyetso bimwe na bimwe nk’izuba,
ukwezi, imibare imwe n’imwe nka 3,7,11,13,
32,33, n'umubare utitiza bamwe ariwo 666…
Iyo mibare bayigenderaho mu buzima
bwabo bakoresheje kalendari, horoscope
n’ibindi. Ibi byose rero ku bakirisitu
bifatwa nk’imihango ya gipagani.
Ikindi abakristu baheraho bavuga ko ba
Illuminati baramya Shitani ni iryo zina
nyine illuminati (abamurikiwe) mu gihe
irindi zina rya Satani ari Lucifer (ufashe
urumuri). Inyigisho yabo kandi ivuga ko
buri muntu agomba kuba nyamwigendaho,
agakora ibyo ashatse byose. Muri make
niwiba cyangwa nusambana ukumva
urabyishimiye ubwo bizaba ari byiza; ibi
bikaba bitandukanye n’abemera Imana
bavuga ko itandukaniro ry'icyiza n’ikibi
rikubiye mu mategeko 10 y’Imana ku
bakirisitu cyangwa muri Qor’an ku
bayisilamu.
Ibindi bimenyetso bya Illuminati ni
nk’ijisho rimwe (The Eye of Horus, ryarindi
riri ku idolari), igishushanyo cya pyramide
(kiri ku idolari ry’Amerika n’ahandi),
mpandeshanu (pentagone), mpandeshatu
(triangle), mpandesheshatu (hexagone)
n’ibindi…
Idolari ry'Amerika ririho ibimenyetso
byinshi cyane bya Freemasonry, kandi
n'aba Illuminati bakoresha:
Ibyo ni ijisho rimwe (The Eye of Horus,
ariko hari abavuga ko ari irya shitani) na
pyramide
Intego za Illuminati
Intego ya Illuminati ni imwe rukumbi:
gukuraho icyitwa ubutegetsi bwose kuri iyi
si, abantu bakabaho uko bashatse, nta
mipaka, nta bihugu. Hakabaho guverinoma
imwe, ifaranga rimwe, ururimi rumwe,
mbese hakavaho ibitandukanya abantu
byose. Ibi bintu ubyumvise gutya wahita
uvuga ko ari byiza cyane ahubwo bikwiye
gushyigikirwa, ariko uburyo bakoresha
kugirango bizagerweho (intambara,
jenoside, inzara, indwara zidakira,...)ni
bubi cyane ku buryo byaba byiza tugumye
uko turiho ubu.
Bivugwa ko intego ya mbere ya Illuminati
yabaye ishingwa rya Leta Zunze ubumwe
z'Amerika, dore ko Illuminati yashinzwe
tariki 1/5/1776, USA isinya ubwigenge tariki
4/7/1776.
Ubutaha tuzavuga kuri bamwe mu ba
Illuminati bagiye bamenyekana mu mateka
y'isi n'ay'ubu, ndetse n'ingaruka zitaziguye
(direct) Illuminati igira mu buzima bwa
mwebwe musoma ibi.

Thursday, August 27, 2015

Osama Bin Laden ntiyigeze yicwa, aracyariho kandi abayeho neza ndetse ahembwa amafaranga atubutse n’urwego rw’ubutasi bw’Amerika.

Osama Ben Laden wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida bikaba byaratangajwe ko yishwe mu 2011, ngo yaba akiriho kandi afite ubuzima bumeze neza mu birwa bya Bahamas nk’uko byemezwa na Edward Snowden wahoze ukorera urwego rushinzwe umutekano w’igihugu (NSA) akaba yaramenyekanye cyane mu kumena amabanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Edward Snowden kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Burusiya cyamuhaye ubuhungiro nyuma yo guhunga akava mu gihugu cye kubera gushyira ku karubanda amabanga y’uburyo iki gihugu cyabonaga amakuru, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Moscow Tribune cyo mu Burusiya yakibwiye ko Osama Ben Laden ariho kandi ameze neza.

Edward Snowden
edward-snowden-whistblower-affair-ciaBin Lade ngo aracyariho kandi afite ubuzima bumeze neza mu birwa bya Bahamas nk’uko byemezwa na Edward Snowden

Nk’uko abivuga, ngo Osama ntakiriho gusa, ahubwo ngo anabayeho ubuzima buhenze bwa gikire muri Bahamas kandi ahembwa neza n’urwego rw’ubutasi rwa Amerika, CIA.
“Mfite inyandiko zerekana ko Ben Laden agiterwa inkunga na CIA”, uwo ni Snowden wakomeje agira ati: “Yakira buri gihe arenga 100,000$ buri kwezi, yoherezwa binyujijwe mu miryango n’ibigo akoherezwa kuri konti ye muri Banki ya Nassau. Ntago nzi aho ari ubungubu, ariko mu 2013, yabaga mu buzima butuje muri villa ye n’abagore batanu n’abana be bagera mu 10.”
Snowden yakomeje avuga ko CIA yateguye ikinamico ry’urupfu rw’uwari umuyobozi wa Al-Qaida mu gihe yari arimo aroherezwa n’umuryango we ahantu hatazwi muri Bahamas.
“Osama Ben Laden yabaye umwe mu bakozi bakoreye cyane CIA igihe kirekire”, ni ubuhe butumwa bari koherereza abandi bakozi babo iyo bareka Seal ikamwica? Bateguye ikinamico y’urupfu rwe bafatanyije n’inzego z’ubutasi za Pakistani” uwo ni Snowden wongeyeho ko kubura byamworoheye kuko Isi yose izi ko yapfuye kandi nta muntu ukimuhiga. Ngo akuyeho ubwanwa na rya koti rya gisirikare atajyaga akuramo ntago wamumenya.


Osama bin LadenOsama bin Laden
Snowden ahamya neza ko inyandiko afite zigaragaza ko Ben Laden ariho kandi abayeho neza kandi ateganya kubivugaho mu gitabo azashyira hanze mu kwezi twenda kwinjiramo kwa cyenda (Nzeri) 2015.
Tubibutse ko Edward Snowden yahawe akazi na NSA mu 2013 nyuma yo gukorera Dell na CIA, maze muri uwo mwaka mu kwezi kwa gatandatu ahita ashyira mu itangazamakuru hirya no hino ku Isi inyandiko z’ibanga nyinshi zagaragazaga uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha mu butasi.
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushinjije ubugambanyi, ahungira muri Hong Kong, kubera igitutu cyazo yimwa ubuhungiro muri iki gihugu aza kubuhabwa n’u Burusiya nabwo bigoranye kuko u Burusiya bwabumuhaye amaze igihe yaraheze ku kibuga cy’indege agomba gushaka igihugu kimuha ubuhungiro, maze Amerika iza gukeka perezida wa Bolivia, Evo Morales, wari waje mu Burusiya mu nama y’ibihugu bicukura peteroli ariko akaba yari yabanje gutanga ikiganiro kuri televiziyo abazwa niba Edward Snowden amusabye ubuhungiro yabumuha asubiza ko nta cyamubuza.


Ibi byaje gutuma ubwo yari asubiye mu gihugu cye Amerika ikeka ko amutwaye, ihatira ibihugu by’u Burayi gufunga ikirere cyabyo indege ya perezida Morales ikamanuka, iza kugwa ku kibuga cyo muri Autrichia ngo barebe ko Snowden arimo bamute muri yombi baramubura birakaza u Burusiya kubera agasuzuguro bakoreye perezida w’igihugu cy’inshuti buhita bufata icyemezo cyo guha Snowden ubuhungiro.

Thursday, March 26, 2015

Nyuma yo kutubahiriza ibyo yasabwe n’Abadahigwa, King James agiye kujyanwa mu Nkiko

Abagize Itorero Abadahigwa bakorera mu
Murenge wa CYUMBA, Akarere ka GICUMBI
baririmbye indirimbo Ganyobwe yahimbwe mu
mwaka wa1998 aho batangiye ari abantu
mirongo ine bakaba bararimbwye indirimbo
zigera kuri cumi n’eshanu ariko iyaje
kumenyekana cyane ni indirimbo GANYOBWE .
Iyi ndirimbo Ganyobwe yahimbwe mu mwaka wi
1998 yaje gusubirwamo n’umuhanzi King James
ukorera umuziki mu Rwanda akaba
yarayisubiyemo m’Ugushyingo 2014 , nyuma gato
yaho isohokeye, ntabwo byaje kwakirwa neza
n’abagize itorero Abadahigwa batangaje ko
yayiririmbye atabifitiye uburenganzi.
King James yaje kugirana ikiganiro nabo ku
itariki ya 10.01.2015 abemererera kubaha
amafaranga y’ishimwe angana na miriyoni ebyiri
harimo no gukorana nabo amashusho yayo.
Bamwe mu baganiriye na makuriki.com bagize iri
torero barimo uwitwa Karinganire Marcel akaba
ari visi perezida yagize ati : “King James tuganira
mu kwezi kwa mbere yatubwiye ko nyuma
y’ibyumweru bibiri azaza hano iwacu cyumaba
tugakorana amashusho ariko kugeza ubu ntaraza
n’agashimwe kangana na Miriyoni ebyiri
ntarakaduha none ubu tugiye kumujyana mu nkiko
kuko akomeza aturerega “.
Twashatse kumenya niba koko ibivugwa ari ukuri
kuri King James tumuhamagaye kumurongo wa
telefone igendanwa ntiyatwitaba.


Monday, January 5, 2015

Miss Rwanda 2015, abakobwa 123 bamaze kwiyandikisha

Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga (Miss) w’u Rwanda 2015. Abakobwa basaga 123 bo mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali nibo bamaze kwiyandikisha kuzahatanira uwo mwanya.

 

Aba ni bamwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015

Ku wa 10 Mutarama 2015 nibwo hateganyijwe igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.
Ni mu gikorwa kizabera mu Mujyi wa Musanze muri Virunga Hotel aho abakobwa bazaba baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru bazahurira hagatoranywamo 5 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru.
Uko Intara zizakurikirana mu gikorwa cyo gushakisha umukobwa uzahiga abandi akegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Intara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze ni tariki ya 10 Mutarama 2015 muri Virunga Hotel.
Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ni tariki ya 11 Mutarama 2015 muri Gorilla Hotel.
Intara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye ni ku itariki ya 17 Mutarama 2015 muri Credo Hotel.
Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana ni tariki ya 18 Mutarama 2015 muri East Land Hotel.
Mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko icyo gikorwa kizaba ku itariki ya 24 Mutarama 2015 muri Sports View i Remera.

Biteganyijwe ko amajonjora yo gutoranya abakobwa 15 bazajya mu kiciro cy’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 azaba tariki ya 7 Gashyantare 2015 kuri Petit Stade i Remera.
Ku wa 09 Gashyantare 2015 nibwo abakobwa 15 bazajyanwa mu mwiherero (Boot Camp) muri Kivu Serena Hotel.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori byakataraboneka bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Ibyo umukobwa uziyamamariza umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2015 asabwa kuba yujuje.

. Kuba ari umunyarwandakazi
. Afite imyaka hagati ya 18 na 24
. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
. Kuba avuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (French & English).
. Kuba afite uburebure guhera kuri 1.70 M
. Kuba afite ibiro hagati ya 45 na 65 Kg
. Kuba atarigeze abyara


Kwiyandikisha ni ukujya ku rubuga rwa www.missrwanda.rw bityo ugahabwa amahirwe yo kwinjira mu irushanwa ryo hatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Source: Umuseke

Inkomoko y’umugani "Yariye karungu"

Uyu mugani baca, ngo «Yariye karungu», cyangwa «Yarumye karungu !»; bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga, ngo «Nimumubise dore yariye karungu !» Wakomotse kuri Karungu n’umugore we Nyirakamagaza, bo mu Rwampara rwa Bilyogo bya Kigali; ahasaga umwaka w’i 1700.


Uwu Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Bilyogo, akaba umushumba wa rwoma, wahugiye mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Rushoranyambo, ariwe bita Rugarukiramfizi, wa wundi uvugwaho ubusambo bw’agahebuzo.

Kubera iyo ngeso y’ubusambo, Rugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n’abe mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu; niho yise Mburabuturo (niko hakitwa kugeza magingo aya). Amaze kuhatura, umugore we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakamushwishuriza. Rugarukiramfizi abyumvise, ati «Ino si inturo ni imburabuturo»; izina rifata ubwo.

Biba aho biratinda bukeye arapfa; apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangali, n’umushumba wabo Rwujakararo. Yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane; ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo; ni cyo cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.

Nuko haciyeho iminsi, wa mushumba Rwujakararo na we arapfa. Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangali, basigara muri izo nka bonyine. Bakaba ari bo bakuranwa kuziragira. Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku rugo. Babikora batyo ariko bibagora.
Bukeye mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko muka Rugarukiramfizi ashaka umushumba umuragirira inka. Arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore i Mburabuturo; amusaba amata y’ubushumba, dore ko yari umushumba rwoma, Nyirakamugore abyumvise arishima kuko abonye inshungu yo kumugabanyiriza ingorane.

Karungu amaze kubona ubuhake, asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza (umukobwa w’ineza isa n’umuyange: igisingizo cye cy’ingeso nziza); ariko Karungu uwo ngo yari igisambo gutambutsa Rugarukiramfizi utarushwaga.
Karungu yimuka mu Rwampara n’umugore we, basanga Nyirakamugore i Mburabuturo. Abaha inka cumi z’imbyeyi z’intizo. Karungu amaze kuzishyikira, aha Nyiraneza itegeko, ati «Ujye unywa amacunda gusa, naho ikivuguto n’inshyushyu bibe ibyanjye !».
Nyiraneza yemera ubusambo bw’umugabo we, anywa amacunda, ikivuguto n’inshyushyu abiharira umugabo we Karungu.

Bukeye Karungu yongera kumubwira, ati «Dore tumaze kubona amavuta, na yo ntukayakoreho, ni ayanjye». Nyiraneza arabyemera ariko agononwa.
Bukeye agenderera abandi bakobwa b’i Mburabuturo, bayaga urukobwa; abatekerereza urupfu yapfuye. Abandi baramuseka; bamwe bamwemeza ko azajya arunga agasangira n’umugabo we. Arita mu gutwi, arataha.
Nimugoroba Karungu acyura inka arinikiza, arazikama. Zihumuje ajya mu nzu, umugore aramugaburira; amuhereza indosho na we yenda indi, barasangira. Karungu aramureba ntiyamubuza, ariko arya ajiginywa; ku mutima, ati «Nzaguharika !»

Bukeye, Karungu ntiyazuyaza, ajya kurambagiza umugore ku Kacyiru; ahasanga umugore w’ikirongore witwaga Nyirakamagaza. Aramusaba, aramuhabwa, aratebutsa barashyingira. Nyirakamagaza ageze kwa Karungu amugabanya inka na Nyiraneza. Amutegeka ko atagomba kurya ku birunge.
Bukeye abantu b’i Mburabuturo bamaze kubimenya, bati «Uyu si umushumba wa Nyirakamugore, ubanza ari umugabo we wazutse». Nyirakamagaza we yemera amategeko; ariko akajya abirya rwihishwa. Bukeye Karungu arabimenya; ahimba amageza y’andi. Abwira Nyirakamagaza, ati «Kuva ubu nzajya ndya ibirunge bikonje ni byo bingwa neza !»

Guhera ubwo umugore yarangiza kurunga agasanga umugabo mu nka akamusigariraho ngo ashokere. Undi agaca ruhinganyuma akajya kwiba bya birunge akabirya. Umugore yatahuka agakubitwa n’inkuba, akayoberwa uwamwibye akumirwa. Karungu yacyura, akabura ibirunge akamutonganya, bakarara ku nkeke.

Nuko biba akamenyero; Nyirakamagaza amaze gushoberwa atangira kugenzura umwiba. Bigeze mu mashoka y’inka, atuma umwana ku mugabo we ngo amubwire ko agiye kureba iwabo bamuhururije ko barwaye (ariko ubwo yaramushukaga).

Umwana amaze kubwira se, Karungu ashyira nzira ajya kurya ibirunge by’akamenyero asanganywe. Ageze imuhira asanga umugore yamwihishe. Asumira urwabya rw’ibirunge akoramo araroha. Nyirakamagaza, aramubaza, ati «Ubwo uragira ibiki ?» Karungu aramwara, aterura urweso rwarimo ibirunge, arucinya umugore rumusandariraho. Nyirakamagaza, ararakara ararubira, afata Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashingishira, arashikura aracira; amusiga na bya birunge; induru arayidehera.

Rubanda barahurura, basanga Karungu yacitse amazuru avirirana n’ibirunge byamuhindanyije. Inkwekwe bayivaho bariyamirira, bati : «Nyiramataza ariye Karungu amuca amazuru amujijije ibirunge yamwibye !»
Kurya karungu = kuruma karungu = Kurakara cyane; kurubira.

Source: Imirasire 

Jay Polly yabuze abantu i Rubavu, bacye bari baje abasubiza ayo bishyuye

Tuyishime Joshua umuraperi uzwi muri muzika nyarwanda ku izina rya Jay Polly, biravugwa ko nyuma yo kubura abantu ku wa 12 Ugushyingo 2014 ubwo yamurikaga album yise ‘Ikosora’ kuri Petit Stade i Remera, igitaramo cya kabiri cyo kumurika iyo album yakoreye i Rubavu yabuze abantu asubiza amafaranga abari bagerageje kwinjira mbere, ariko we yahakanye ibivugwa avuga ko n’icyo gitaramo cy’i Rubavu ntaho gihuguriye na album ye.

Jay Polly hano yari muri launch ya Album ye yise ‘Ikosora’ i Kigali

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko Jay Polly yaba yaragiye  i Rubavu asanga abantu bitabiriye igitaramo cye ari bake cyane ugereranyije n’umubare w’abafana yabonye ubwo yari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV ahitamo kureka kuririmba.
Nk’uko umwe mu bahanzi bari baherekeje Jay Polly i Rubavu yabitangarije Umuseke, yavuze ko ubwo bageraga ahagombaga kubera igitaramo batunguwe no kubona Jay Polly avuga ngo bisubirire i Kigali bataririmbye.

Yagize ati “Twageze aho twagombaga gukorera igitaramo Jay Polly asohoka mu modoka ajya kuvugana na Maurice ari na we wari wateguye icyo gitaramo, nibwo rero agarutse aravuga ngo twitahire.
Gusa twabanje gukeka ko ari ukubera amafaranga yashakaga mbere ntayahabwe ariko tumenye ko Maurice wateguye igitaramo bavukana tumenya ko yanze kuririmbira abantu bake nk’uko byagaragaraga hanze.”

CFM Vibe ikiganiro cy’imyidagaduro gica kuri Contact Fm, cyatangaje ko amakuru avuga ko Jay Polly yaba yarasabye abateguye icyo gitaramo gusubiza abantu bari binjiye amafaranga yabo, bityo we ahitamo gusubira i Kigali ataririmbye.
Ubuyobozi bwa Touch Records uyu muraperi asanzwe afitanye nabwo amasezerano, bwatangaje ko ibyerekeye icyo gitaramo ntacyo byabarebagaho na gito.
Alain Rudahanwa umuyobozi wa Touch Records yagize ati “Dufitanye amasezerano na Jay Polly yo kumukorera igitaramo kimwe mu mwaka ari na cyo twakoreye i Kigali. Ibyo bindi ni we ku giti cye wabyiteguriye kuko ntacyo byaturebagaho ahubwo twarimo dutegura uko azaririmbira abantu mu gitaramo cya East African Party.”

Ku ruhande rwa Jay Polly, yatangarije Umuseke ko ibyo byose bivugwa ari udutsiko tw’abantu bamwe batifuza iterambere rya muzika.
 
Yagize ati “Igitaramo cyagombaga kubera i Rubavu ntabwo cyari igitaramo nateguye mu izina ryanjye. Ahubwo ni umuntu wamfashije cyane mu iterambere rya muzika yanjye wansabye ko yakoresha igitaramo akacyinyitirira.
Rero yari yambwiye ko igitaramo kiba mbere ya saa sita, ni uko twe turagenda turi mu nzira hafi yo kuhagera nibwo yambwiye ko abona abantu bataza, ansaba ko naba ndetse kuza kandi namaze gufata inzira. Byatumye ngerayo koko nsanga hari abantu bake bitewe n’uko ngo abantu benshi bagombaga kuza mu masaha ya nimugiroba kandi mfite ikindi gitaramo i Kigali ngomba kuririmbamo.”

Jay Polly avuga ko byatumye afata inzira agaruka i Kigali ataririmbye ariko ngo si uko yateguye igitaramo kikabura abantu.
Yagize ati “Icyo mbona ni uko Abanyarwanda bamaze kumenya ukuri kw’ibintu biba muri muzika. Ibyo byose bitangazwa n’abantu bamwe na bamwe ntabwo wamenya umugambi baba bafite, ariko na none ntabwo tugomba gucika intege nk’abahanzi tugomba gukora cyane ibikorwa bikivugira.”

 Source: Umuseke

Thursday, November 13, 2014

Arthur arahakana ibyatangajwe ko agiye guhagarika gukora kuri Radio

Nyuma y’aho uyu musore asezerewe mu marushanwa yari yitabiriye ya Big Brother Africa, akigera mu Rwanda inkuru yakurikiyeho ni uko uyu musore atazongera gukora kuri radio, byemezwa ko nta masezerano afitanye na Radio n’imwe hano mu Rwanda.


Nkusi Arthur uzwi nk’umunyarwenya, umushyushyarugamba mu birori Mc, umunyamakuru ndetse n’ibindi bitandukanye, akigera mu Rwanda nyuma yo gusezererwa muri Big Brother Africa, inkuru yakurikiyeho ni uko ngo yavuze ko atazongera gukora kuri radio.



Byavugwaga ko agiye gukomereza akazi ke mu yindi mishinga itandukanye nk’uko ibitangazamakuru byo mu gihugu byari byagiye bibitangaza ariko Arthur we akaba abihakana yivuye inyuma.
Ku ruhande rwe aganira na Imirasire.com yavuze ko ibyo yatangaje babyumvise nabi, ko we atazareka itangazamakuru ahubwo we yifuza kurikomeza nk’umunyamakuru wigenga ( Free Lancer) kuko afite indi mishinga myinshi yifuza gukomeza gukora.

Yagize ati: "njye navuze ko nta masezerano mfitanye na radio n’imwe hano mu Rwanda yaba iyo nakoreraga ndetse n’indi iyo ariyo yose".
Yanaboneyeho kandi kunyomoza ibyavugwaga ko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na K fm ko yaba agiye gusanga bagenzi be Sandrine Isheja na Uncle Austin kuri Kiss fm, aha na ho avuga ko ari ibinyoma.

Uyu musore nyuma yo kugeze mu Rwanda yavuze ko ubu afite imishinga y’ibiganiro agiye gukora izajya inyura kuri Televiziyo zitandukanye ahanini ikazibanda ku buzima bw’ abitabiriye Big Brother Africa nyuma yo kuvayo.
Source: Imirasire

amamaza

amamaza

Menya Umuziki wacu

VIDEOS